Umwiherero w’amavubi wimuriwe muri Misiri, kubera impungenge z’icyorezo cya Ebola.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yari imaze iminsi ibiri muri Maroc, yimuriye umwiherero wayo i Cairo mu Misiri nyuma y’uko imikino ibiri ya gicuti yari gukinira i Marrakech ikuweho Amavubi yagombaga guhura n’Ikipe y’Ibirwa bya Comores ku wa 6 Kamena na Taifa Stars ya Tanzania ku wa 9 Kamena, mu mikino ibiri ya gicuti yemewe […]

Continue Reading

Element yabaye uwa mbere mu Rwanda uhawe ishimwe rya Apple Music ariherekeresha EP

Umuhanzi ndetse akaba na Producer, Element Eleéeh, akomeje kwandika amateka mu muziki nyarwanda nyuma yo gutangazwa muri gahunda ya Apple Music Up Next East Africa, aba umuhanzi wa mbere w’Umunyarwanda winjiye muri iyi gahunda igamije kuzamura no kumenyekanisha impano z’abahanzi bafite ejo hazaza heza ku rwego mpuzamahanga. Ni intambwe ikomeye kuri uyu muhanzi umaze imyaka […]

Continue Reading

APR FC yashimiye abanyamahanga batatu batandukanye nayo.

APR FC yashimiye abakinnyi batatu b’abanyamahanga batandukanye na yo nyuma yo gusoza amasezerano yabo muri iyi kipe itatekereje kubaha andi. Aba ni rutahizamu w’Umunya-Mauritania Mamadou Sy, myugariro w’Umunya-Sénégal Aliou Souané n’Umunya-Mali Mohamadou  Lamine Bah. Mu butumwa APR FC yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kamena 2026, yashimiye aba basore […]

Continue Reading

Perezida Ndayishimiye yise abadakora isuku mu mbuga y’aho batuye abanzi b’igihugu.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko hari Abarundi banga Igihugu, agatanga ingero ko ibi bigaragazwa n’abantu usanga bakora isuku mu rugo gusa, ariko ku irembo no mu mbuga ntibahiteho, ugasanga habaye mu mwanda n’iyarara Ati ” Birya byerekana ko yanga Igihugu, akunda harya mu rugo iwe gusa.” Ibi yabivugiye mu kiganiro n’umuyobora wa YouTube wa […]

Continue Reading

Ngoma: Shehe ushinjwa kwica nyina akamushyira mu cyobo n’abo bafatanyije baburanishirijwe mu ruhame

Kuri uyu wa Kabiri urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishirije mu ruhame mu murenge wa Mutenderi abarimo Hakizimana ukunze kwitwa Shehe n’umugore we Claudine Musengimana umugabo n’umugore we bashinjwa icyaha cyo kwica Mukaremezo Xaverine ari we nyina wa Hakizimana akanaba nyirabukwe wa Claudine. Ubushinjacyaha bwisumbuye bwa Ngoma bwahawe ijambo maze busobanura ibyo burega uyu Jean Luc […]

Continue Reading

Perezida Macron yakiriye Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu musangiro

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baraye bakiriwe muri Elysée mu musangiro na Emmanuel Macron uyobora u Bufaransa, witabiriwe n’abandi barimo Nicolas Sarkozy, umwe mu bagize uruhare mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi Uyu musangiro wabaye nyuma yo gufungura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwahawe izina ‘Les Archives’. Ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi bimaze […]

Continue Reading

Yampano yasabiwe gufungwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gufunga by’agateganyo iminsi 30 umuhanzi Uworizagwira Florien wamenyekanye nka Yampano mu gihe iperereza ku byaha akurikiranyweho rigikomeje. Urubanza rwe rwabaye kuri uyu wa 2 Kamena 2026. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bwareze Uworizagwira Florien alias Yampano, bushingiye ku kirego cyatanzwe n’umugore we, babanaga ariko batarasezeranye, ku wa 11 Gicurasi 2026. Ubuhagarariye […]

Continue Reading

Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cya King James yagiye hanze.

Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cya King James cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki yamaze gushyirwa ku isoko, nyuma y’uko ay’umunsi wa mbere yagurishijwe yose mu gihe cy’iminsi itatu gusa. Amatike y’umunsi wa kabiri yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Kamena 2026 nk’uko byari byarategujwe. Itike ya make ni ibihumbi 15Frw, […]

Continue Reading

Gicumbi: Umusore yategewe kunywa amacupa ya “Walagi” birangira imuhitanye.

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 wo mu Karere ka Gicumbi bikekwa ko yapfuye nyuma yo gutegerwa kumara amacupa atanu y’inzoga zo mu bwoko bwa Rikeri, “Uganda Walagi” ngo bamuhe ibihumbi 30Frw ariko apfa atarayamara. Ibi byabaye ku wa Mbere tariki ya 01 Kamena 2026, bibera mu Murenge wa Mukarange, mu karere ka Gicumbi. Abamenye […]

Continue Reading

Perezida Kagame na Macron barataha urwibutso rwa Jenoside i Paris.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, barataha ku mugaragaro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwubatswe i Paris, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kamena 2026. Nk’uko byashimangiwe n’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa (Champs Elysée), iyubakwa ry’urwo rwibutso, rishingiye ku mubano mwiza urangwa hagati […]

Continue Reading