Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup 2026, warangiye Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yegukanye Igikombe nyuma yo gutsinda Aston Villa yo mu Bwongereza ibitego 2-1.
Ni umukino wabaye mu ijoro ryo ku wa 12 Kanama 2026 ubera ku kibuga cya Red Bull Arena kiri mu Mujyi wa Salzburg muri Autriche.
Wahuje Paris Saint-Germain yatwaye UEFA Champions League na Aston Villa yegukanye UEFA Europa League yombi yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Ni umukino wakurikiwe n’abantu benshi biganjemo Abanyarwanda, aho nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko amakipe akina bikarangira Visit Rwanda itsinze.
Mu butumwa Minisitiri Nduhungirehe yashyize kuri X yagize ati “Umupira w’amaguru ni umukino woroshye: abagabo 22 biruka ku mupira mu minota 90, ariko amaherezo #VisitRwanda ni yo ihora itsinda. Mwakoze cyane PSG.”
Minisitiri Nduhungirehe yanashimye umusifuzi w’Umunya-Somalia, Omar Artan wasifuye umukino wa nyuma wa UEFA Super Cup 2026, ashimangira ko ari umusifuzi w’intangarugero.
Ati “Omar Artan yeretse Isi yose uburyo ari umusifuzi mwiza. Umukino mwiza wasifuwe n’uyu mwana wa Somalia ndetse na Afurika”.
Umusifuzi w’Umunya-Somalia, Omar Artan, wasifuye uyu mukino, yaciye agahigo ko kuba umusifuzi wa mbere udakomoka i Burayi usifuye umukino wa UEFA Super Cup.
Mu cyumweru gishije yari kumwe na bagenzi be mu Rwanda yaifuye umukino wa CECAFA Kagame Cup 2026. Abo ni Liban Abdulrazack wo muri Djibouti na Eliezer Stephen Yiembe wo muri Kenya.
Umukino wa UEFA Super Cup watangiye uri mu ruhande rwa Paris Saint-Germain kuko mu minota ya mbere y’umukino yakiniye mu kibuga cya Aston Villa, iza no kubona igitego ku munota wa 20.
Ni igitego cyatsinzwemo na Khvicha Kvaratskhelia, nyuma yo guhagarara neza mu rubuga rw’amahina, akawuherezwa neza na Désiré Doué, dore ko ubwugarizi bwa Aston Villa bwari buhagaze nabi.
Brian Madjo wa Aston Villa wari wakomeje guhusha uburyo butandukanye yabonaga ari imbere y’izamu, yishyuriye ikipe ye iki gitego ku munota wa 45, nyuma yo guherezwa umupira mwiza na John McGinn.
Brian Madjo yatsinze igitego cye cya mbere muri Aston Villa, ari na wo mukino wa mbere ayikiniye, dore ko yasinye amasezerano muri Mutarama 2026, ariko ntiyemererwe gukina kubera ibibazo mu myaka ye, kugeza ubwo mu ntangiriro za Kanama 2026, Urukiko rwa Siporo (CAS), rwemeje ko afite imyaka 17.
Yakoze amateka yo kuba umukinnyi muto ukinnye umukino wa UEFA Super Cup, anaba umukinnyi muto utsinze igitego muri uyu mukino.
Paris Saint-Germain yahabwaga amahirwe muri uyu mukino, yatsinze igitego cya kabiri cyashyizwemo na Désiré Doué waherejwe umupira na Ousmane Dembélé ku munota wa 62, cyemezwa nyuma y’uko Omar Artan abanje kuvugana na bagenzi be bo kuri VAR.
Nyuma y’imyaka 11, Désiré Doué yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka y’uyu mukino utsinze igitego akanatanga umupira uvamo ikindi. Ibi byeherukaga gukorwa na Luis Suarez mu 2015.
Aston Villa yakomeje gusatira cyane ishaka kwishyura ariko birananirana, umukino urangira itsinzwe ibitego 2-1, Paris Saint-Germain yegukana Igikombe cya UEFA Super Cup, ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo, ndetse inikurikiranya.
Izi nshuro zose kandi yari yatsinze amakipe yo mu Bwongereza, dore ko ubuheruka yari yawutsindiyeho Tottenham Hotspurs.
Ni mu gihe Umutoza wa Aston Villa, Unai Emery, atsindiwe ku mukino wa UEFA Super Cup inshuro enye, nyuma ya 2014 na 2015 atoza FC Seville, na 2021 atoza Villarreal.
Aya makipe yombi ni abafatanyabikorwa b’u Rwanda. Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda na Paris Saint-Germain yasinywe bwa mbere mu 2019, avugururwa mu 2025 aho agomba kugeza mu 2028.
Ni amasezerano agena ko PSG yamamaza Visit Rwanda ku kibuga cyayo, Parc des Princes, ndetse ikambara imyambaro yanditseho Visit Rwanda mu gihe iri mu myitozo.
Kuva aya masezerano yasinywa, abafana babarirwa muri za miliyoni bo ku Isi yose, bamenye byisumbuyeho u Rwanda binyuze mu nkuru, mu buryo rugaragara mu itangazamakuru n’ibindi.
Binyuze muri aya masezerano, abana barenga 400 babashije guhabwa imyitozo y’umupira w’amaguru binyuze mu ishuri ryashinzwe na PSG mu Rwanda, PSG Academy Rwanda.
Buri mwaka iyi kipe yo mu Bufaransa yohereza abakinnyi n’abanyabigwi bayo mu Rwanda, aho basura ibyiza nyaburanga rufite, bakabisangiza ababakurikira.
Abaheruka ni Océane Nathalie Toussaint Dit Marseille, Baby Jordy Benera na Jade Le Guilly bakinira Paris Saint-Germain y’Abagore, aho basuye u Rwanda mu mpera za Gashyantare uyu mwaka.
RDB ihamya ko kuba aya masezerano hagati y’impande zombi ariho bituma u Rwanda rukomeza kugaragariza Isi ko ari igicumbi mu bukerarugendo, kandi ko bizarushaho kugerwaho binyuze mu kuba ikirango cya Visit Rwanda kigaragara ku myenda y’imyitozo y’amakipe y’abato ya PSG yo muri Amerika.
Ni mu gihe muri Nyakanga 2026 Aston Villa yo yatangaje ko yasinye amasezerano y’ubufatanye na Visit Rwanda aho izajya yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ku myambaro yayo imbere mu gatuza.
Aya masezerano azatuma Visit Rwanda iba umuterankunga mukuru (Principal Partner), umufatanyabikorwa mu bukerarugendo (Official Tourism Partner) ndetse n’utanga ikawa yemewe n’iyi kipe (Official Coffee Provider).
Muri aya masezerano, ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara imbere ku mipira y’amakipe yose ya Aston Villa arimo iy’abagabo, abagore ndetse n’amakipe y’abakiri bato n’ahandi hantu h’ingenzi.
Uretse guteza imbere ubukerarugendo, ubu bufatanye buzibanda no ku kumenyekanisha u Rwanda nk’igihugu gifite amahirwe mu ishoramari, kwakira ibikorwa mpuzamahanga ndetse n’inama zitandukanye n’imikino.
Impande zombi zizafatanya mu bikorwa bigamije guteza imbere umupira w’amaguru n’amahugurwa y’abatoza, ibikorwa by’ubugiraneza, guteza imbere imiyoborere ndetse no gutanga amahirwe yo kongera ubumenyi mu myuga itandukanye.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

