Connect with us

Politics

Rusesabagina yongeye kwihenura ku bahitanywe na MRCD-FLN yashinze

Published

on

Rusesabagina Paul yavuze ko aticuza impfu umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN wateye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Rwanda.

Mu kiganiro kuri CNN kuri uyu wa 4 Mata 2024, umunyamakuru Christiane Amanpour yabajije Rusesabagina niba yicuza kubera impfu ibitero bya MRCD-FLN byateje mu Rwanda.

Amanpour yamwibukije ko mu ibaruwa yandikiye Perezida Kagame, yagaragaje ko yicuza kubera ingaruka z’ibi bitero, ati “Ngaragaje agahinda gaturutse ku mutima k’ububabare ubwo ari bwo bwose ibikorwa bya FLN byateye abantu n’imiryango yabo.”

Rusesabagina yatesheje agaciro ibyo yari yanditse muri iyi baruwa, agaragaza ko atakwicuza kuko ngo yari muri politiki yo kuvugira abaturage.

Yagize ati “Nta na kimwe nicuza. Birumvikana ko nari narinjiye muri politiki. Nageragezaga gushaka inzira yo kuba ijwi ry’abatagira kivugira, binyuze muri politiki no mu bikorwa by’ubutabazi.”

Rusebagina uhamya ko adateze kuva muri politiki, yatangaje ko yafunguwe kubera ko azwi muri filimi ‘Hotel Rwanda’ igaragaza ko yarokoye Abatutsi muri Mille Collines, nyamara abaharokokeye bagasobanura ko atari ku bw’ubugiraneza bwe, ahubwo ko yabishyuzaga amafaranga.

Mu ibaruwa Rusesabagina yandikiye Perezida Kagame, yavuze ko nafungurwa, atazasubira muri politiki irebana n’u Rwanda, ariko muri iki kiganiro, yasubije ko yabikoze kugira ngo afungurwe kuko uburoko bwamuzahaje.

Paul Rusesabagina, 'Hotel Rwanda' hero, released from prison : NPR