Connect with us

Politics

Tshisekedi aracyahamya  ko azashoza  intambara ku Rwanda

Published

on

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yashimangiye ko agitekereza gushoza intambara ku Rwanda mu gihe ibiganiro bihuza abayobozi bo mu bihugu byombi nta musaruro mwiza byatanga.

 

Uyu Mukuru w’Igihugu ubwo yimamarizaga kuyobora iki gihugu mu mpera za 2023, yatangaje ko mu gihe umutwe witwaje intwaro wa M23 warasa mu Mujyi wa Goma, azasaba Inteko Ishinga Amategeko uruhushya rwo gutangaza intambara ku Rwanda.

 

Yagize ati “Isasu rya mbere ryabo nirigwa muri Congo, i Goma cyangwa agace kagafatwa, nzahuriza hamwe abagize Inteko Ishinga Amategeko, mbasabe uruhushya rwo gutangaza intambara ku Rwanda.”

 

Muri Werurwe 2024, Tshisekedi yagaragaje ko yabaye ahagaritse icyemezo cyo gushoza intambara ku Rwanda, ayoboka inzira y’ibiganiro, gusa ngo ni amahirwe ya nyuma yatanze.

 

Mu kiganiro na Le Figaro kuri uyu wa 2 Gicurasi 2024, Tchissekedi yatangaje ko M23 itabaho, ahubwo ngo ari ingabo z’u Rwanda zateye igihugu cye. Ni ikirego Leta u Rwanda yateye utwatsi kenshi, igaragaza ko idashobora kwivanga mu bibazo by’ikindi gihugu.

 

Perezida Paul Kagame muri Mata 2023 yasobanuye ko M23 ari umutwe ugizwe n’Abanye-Congo bambuwe uburenganzira bwabo, bitwa abanyamahanga, kugeza ubwo mu 2012 bafashe intwaro, barwanya Leta yabatereranye.

 

Yasobanuye ko kubura imirwano k’uyu mutwe wari warasenyutse mu 2013 kwatewe n’uko ikibazo kigihari.

Yagize ati “Bivuze ko kitigeze gikemurwa uko bikwiye. Mu by’ukuri kwita ikibazo cya M23 icy’akarere cyangwa ikibazo cy’u Rwanda, ni uguhunga ikibazo, ntugire ubushake bwo kugishakira igisubizo.”

 

Muri Werurwe 2024, Intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zahuriye i Luanda muri Angola, ziganira ku buryo amakimbirane ari hagati y’ibi bihugu yakemuka n’uko umutekano mu karere k’ibiyaga bigari wagaruka.

 

Tshisekedi yatangaje ko izi ntumwa ziteganya guhura mu minsi iri imbere, ariko ngo icyo Leta ya RDC izakomeza gusaba ni uko u Rwanda rwakura ingabo zarwo mu gihugu cyabo, mu gihe rwo rwagaragaje kenshi ko rudashobora kohereza mu kindi gihugu ingabo mu buryo butemewe n’amategeko kuko rwubaha ubusugire bwacyo.

 

Yagize ati “Gahunda y’ibiganiro ihari iyobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço. Intumwa zacu muri iyi minsi zirajya i Luanda kugira ngo hashakwe igisubizo. Njyewe nsaba ikintu cyoroshye: ko u Rwanda rukura ingabo zarwo ku butaka bwa Congo.”
Umunyamakuru yabajije Tchissekedi niba intambara n’u Rwanda ishoboka mu gihe ibiganiro bya Luanda bitazabonekamo igisubizo Leta ya RDC yifuza, asubiza ko intambara izaba igiye kurota.

 

Tshisekedi yagize ati “Cyane rwose, intambara irashoboka, ntabwo nabibahisha. Ariko nshaka kwegeza inyuma hashoboka igihe ntarengwa, ngashyira imbaraga zacu n’ubukungu bwacu mu iterambere rya teritwari 145 zigize RDC, kurusha gushora mu gisirikare.”

 

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique muri Werurwe 2024, yabajijwe ku ntambara Tchissekedi akangisha, asubiza ko Perezida wa RDC afite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo avuga, ariko adashobora kugenzura ingaruka zabyo.

 

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Tshisekedi ntacyo atakora mu gihe cyose asa nk’utumva ingaruka z’ibyo avuga nka Perezida wa RDC. Kuri njye, mbibona nk’ikibazo yifitiye gikomeye ngomba kwitaho. Bivuze ko ijoro rimwe ashobora kubyuka, agakora ikintu utatekerezaga ko gishoboka.”

Umubano w’u Rwanda na RDC wazambye kuva mu ntangiriro za 2022, nyuma y’amezi make abarwanyi ba M23 bubuye imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *