Perezida Xi Jinping yaburiye Trump ko ibihugu byombi bishobora kwisanga mu ntambara

NEWS Politics Uncategorized

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yaburiye mugenzi we, Donald Trump,wa Amerika ko ibihugu byombi bishobora kugirana amakimbirane akomeye kubera ikibazo cya Taiwan mu gihe kitakwitabwaho neza.

Aya magambo akakaye, Xi Jinping yayatangaje ubwo basozaga inama yabereye i Beijing yahurije hamwe abakuru b’ibihugu byombi ndetse n’abayobozi bakuru kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi 2026 mu ruzinduko Trump akomeje kugirira muri iki gihugu.

Perezida Xi Jinping yavuze ko mu gihe ikibazo cya Taiwan cyakemurwa neza, ibihugu byombi bizagira amahoro ariko ko nikirengagizwa ibihugu byombi bishobora kwisanga mu makimbirane akomeye.

Yagize ati “Mu gihe cyakemurwa neza, umubano wacu uzakomera tugire n’amahoro ahamye. Ariko nikirengagizwa ibihugu byombi bishobora kuzisanga mu ntambara, bishyire n’umubano wacu mu kaga”.

Aya magambo ya Xi Jinping yaje akurikra amagabo asize umunyu Trump yaramaze kubwira mugenzi we w’u Bushinwa, amubwira ko ari umuyozi ukomeye n’ubwo hari abadakunda kubivuga.

Ati “Uri umuyobozi ukomeye. Hari abadakunda ko bivuga, ariko mbivuga kuko ari ukuri.”

Trump yongeyeho ati: “Ni iby’agaciro kuba inshuti yawe, nizera ko umubano hagati y’u Bushinwa na Amerika uzarushaho kuba mwiza kurusha mbere.”

Mbere yo kugaragaza ko Taiwan ishobora kuba igitotsi mu mubano w’ibihugu byombi, Xi Jinping, yari yabanje kuvuga ko yizeye ko Amerika n’u Bushinwa bishobora kwirinda amakimbirane, ndetse abaza niba ibihugu byombi byareka guhangana bikubaka umubano uhamye.

Abakuru b’ibihubu byombi bagiranye ibiganiro mu muhezo byamaze hafi amasaha abiri, zimwe mu ngingo zikomeye baganiriyeho harimo umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati ku ntambara ya Iran, ubucuruzi, ndetse n’ikibazzo cya Taiwan.

Abasesenguza mu by’umutekano n’abahanga mu bya dipolomasi, bavuga ko bashingiye mu byatangajwe n’impande zombie, uruzinduko rw’iminsi itatu Trump ari kugirira mu Bushinwa rushobora kurangwa cyane n’imihango n’ibimenyetso bya dipolomasi aho kugira ngo rugire ibyo rugeraho bifatika mu bya politiki cyangwa ubukungu.

Intara ya Taiwan ikomeje kuba ikibazo hagati y’ibihugu byombi yatangiye urugendo rwo kwigenga mu 1948, nyuma gato y’intambara yiswe “Chinese Civil War”, yasize Mao Zedong afashe ubutegetsi abwambuye, Chiang Kai-shek, wahungiye muri iyi Ntara hamwe n’abo bari bafatanyije bagatangira umugambi wo kwiyomora ku Bushinwa.

Mu bihe bitandukanye iyi ntara ishyigikiwe na Amerika yakomeje kuvuga ko yigenga ariko u Bushinwa ntibuhwema gushimangira ko ari intara yabwo.

Ubwo yageraga mu Bushinwa, Perezida wa Amerika Donald Trump yakiriwe n’akarasisi mu cyubahiro cyinshi.

Abana biga mu mashuri abanza ni bamwe mu baje kwakira Donald Trump ubwo yageraga mu Bushinwa bamuzaniye indabo.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *