Connect with us

Sports

Asize umugore we atwite umutoza wa APR FC Adel witabye imana yasezeweho bwa nyuma {AMAFOTO}

Published

on

Adel wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, yazize urupfu rutunguranye aho yitabye Imana ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 2 Mata 2024.

Moha Bader umugore wa Dr Adel Zrane watozaga APR FC uheruka witaba Imana, yavuze ko umugabo we yakundaga cyane u Rwanda ndetse bari bafite gahunda yo kuzahimukira bakaza kuhatura bakaba ari ho barera abana ba bo.

Umugore wa Dr Adel Zrane yavuze ko umugore we yakundaga cyane u Rwanda kugeza aho bari barahisemo no kuzahatura akaba ari ho barerera umwana wa bo w’umuhungu wujuje imyaka 2.

Ati “Adel yakundaga cyane u Rwanda, abaturage ba rwo hari harabaye nko mu rugo ha kabiri, aho twitegurira kuzaba mu minsi iri imbere, u Rwanda ni cyo gihugu twari twarahisemo gutuza tugaturamo tukarera umuhungu wacu wagize isabukuru y’imyaka ibiri uyu munsi.”

Yakomeje kandi avuga ko uyu mutoza yari afite intumbero n’imishinga myinshi kandi yagutse kuri APR FC.

Ati “Adel yari ifite intumbero ndende ku ikipe ya APR FC, atari ku ikipe nkuru gusa ahubwo n’amakipe y’abato. Nyuma ya Tanzania u Rwanda rwakoze ku mutima we.”

Yahaye umugabo we isezerano ko azishakamo imbaraga zose arere umwana wa bo ndetse n’undi atwite utaravuka, yizeye ko bazakura bazi uwo se yari we.

Ati “Nshuti yanjye Adel wari usobanuye byose kuri njye, wari umuntu mwiza nifuzaga mu buzima bwanjye, wari byose kuri njye. Urwibutso wansigiye ruzahorana nanjye kugeza mvuye kuri iyi si, nzashaka imbaraga ku bw’umuhungu wacu ndetse n’umwana wacu ugiye kuvuka, bazakura bazi se uwo yari we.”

Col Karasira yagaragaje uburyo uyu mugabo yakundaga abantu ndetse n’u Rwanda by’umwihariko kuko yari afite gahunda nyinshi zirimo no kuzaruturamo n’umuryango we.

Mu ijambo rye, yavuze ko APR FC na Adel bari bafitanye imishinga myinshi irimo kubaka amakipe y’abato ndetse n’ikigo cy’ubugororangingo (Physiotherapy Center).

Yagize ati “Umuryango wa Adel twari dufitanye imishinga myinshi irimo uko twakubaka ikipe yacu kuva ku bana kugera ku bakuru. Buriya umugore we ni umuvuzi mukuru mu bijyanye no kugorora ingingo ndetse na murumuna we. Rero twari dufitanye umushinga wo kubaka ikigo cy’ubugororangingo kuko twabonaga ari kimwe mu byo tubura.”

Yakomeje avuga ko mu gihe umugore we (Maha Bader) yabyemera yakomeza gukorana na APR FC.

Ati “Rero nibabitwemerera tuzakomezanya ntakizahinduka yewe nawe (umugore we) twakorana kuko afite ubumenyi kandi ndumva ubuyobozi bwacu bubyemera.”

Ibi kandi byashimangiwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie wavuze ko ntako byaba bisa impande zombi zikomeje gukorana.

Ati “Twizera ko muzakomeza gukorana n’umuryango kuko bafite ubumenyi ndetse hari umusanzu batanze mu gihe kitari kinini bamaze hano. Twumva ari ibintu mwakomeza kuko byazagirira abandi akamaro haba mu buvuzi ndetse no ku ikipe muri rusange.”

Muri rusange benshi mu batanze ubuhamya muri uyu muhango, bagaragaje ko Adel yari umugabo ukunda abantu ndetse usabana bitangaje.

Dr Adel Zrane yari afitanye amasezerano y’umwaka umwe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

AMAFOTO: IGIHE