Ingingo 10 zizibandwaho mu guhagarika intambara ya Iran

NEWS Politics

Ku wa 8 Mata 2026 ni bwo byatangajwe ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaretse ibyo kurimbura Iran nk’uko yari yabirahiriye

Mu mpera z’icyumweru gishize, Trump yabwiye Iran ko igomba kuba yafunguye inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli byose bijya hirya no hino ku Isi, bitarenze mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu Saa 2:00 ku isaha y’i Kigali.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Truth Social ku wa 7 Mata 2026, Trump yavuze ko Iran nitubahiriza ibyo yayibwiye, ayirimbura.

Icyakora habura igihe gito ngo igihe yasezeranyije kurimbura Iran kigere, Trump yavuze ko yemeye guhagarika kurasa kuri iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati, ariko bigakorwa mu gihe ab’i Tehran na bo bakwemera gufungura inzira ya Hormuz.

Abinyujije kuri Truth Social, Trump yagize ti “Hashingiwe ku biganiro na Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Shari na Field Marshal Asim Munir (uyobora Ingabo za Pakistan) aho bansabye kuba mpagaritse ibyo gusenya Iran, ndetse niba Repubulika ya Cyisilamu ya Iran yemera gufungura Hormuz ako kanya mu buryo bwuzuye ndetse bigakorwa mu mutekano, nemeye guhagarika ibyo gusenya no kugaba ibitero kuri Iran mu gihe cy’ibyumweru bibiri.”

Mu ngingo 10 zigomba kwitabwaho mu guhagarika intambara, nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Itangazamakuru rwa Iran, harimo guhagarika intambara kuri Iraq, Liban, na Yemen, guhararika intambara mu buryo bwa burundu kuri Iran.

Harimo kandi kurangiza amakimbirane mu Burasirazuba bwo Hagati mu buryo bwa burundu, gufungura inzira ya Hormuz.

Harimo ingingo yo gushyiraho amahame n’amabwiriza arebana no kubungabunga umutekano wo mu nzira ya Hormuz, no kurinda ibikorwa by’ingendo zaho, kwishyura ikiguzi cyo gusana no kongera kubaka ibyangirijwe na Iran, gukuraho ibihano byafatiwe Iran.

Muri izi ngingo kandi harimo kurekura umutungo wa Iran wafatiriwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Iran na yo ikemeza ko itazongera guhirahira ishaka kugira no gukora intwaro za kirimbuzi.

Ingingo ya nyuma ni ijyanye n’uko impande zombi zahita zihagarika intambara mu gihe izi ngingo zaba zemeranyijweho.

Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli ku Isi. Kuva iyi nzira yafungwa Iran yakunze kurasa ku bwato bwikoreye ibicuruzwa byavugwaga ko ari ubw’ibihugu by’inshuti za Amerika.

Buri kwezi hanyuramo ubwato 3000 ariko bwaragabanyutse cyane. Kimwe cya gatatu cy’ifumbire na cyo kinyuzwa muri iyi nzira. Inyuzwamo n’ibindi bicuruzwa birimo ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Kuva ku wa 28 Gashyantare intambara ya Iran itangira, kugeza ku wa 3 Werurwe 2026, yari imaze kugwamo Abanya-Iran 2076, hakomereka abandi 26.500.

Muri Liban hari hamaze gupfa abantu 1.345 hakomereka 4.040. Hapfuye abantu 109 muri Iraq hapfa barindwi muri Kuwait, muri Syria hari hamaze gupfa abantu bane, muri Jordanie hakomereka abantu 29, muri Israel hari hamaze gupfa abantu 24 hakomereka 6.594.

Palestine abantu bane bari bamaze gupfa kugeza ku wa 3 Mata, Bahrain hapfa batatu, Qatar hakomereka 16, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu hari hamaze gupfa abantu 12 hakomereka 190.

Muri Arabie Saoudite hari hamaze gupfa babiri, abandi 22 baramomeretse, muri Oman hari hamaze gupfa abantu batatu hamaze gukomereka abandi 15. Amerika yari imaze gupfusha abantu 13 abandi 200 barakomeretse.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *