General Benda yakuyemo imyenda ku karubanda kubera Bruce Melodie

Entertainment

Umubyinnyi General Benda, yakuyemo imyenda ku karubanda, yishimira ko Bruce Melodie yinjiye mu mubare w’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

General Benda yavuze ko ibi yabikoze kuko yari yishimiye bikomeye kuba Bruce Melodie atangiye kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Rero buriya Abanyarwanda hari ukuntu twiyumva, njye nakuze nkunda Bruce Melodie rero ntabwo yari kwinjira ku rutonde rw’abankurikira ngo mbure kubyishimira.”

General Benda yavuze ko atari ibintu we afata nk’ibisanzwe kuba uyu munsi ari gukurikirwa n’uyu muhanzi uri mu ba mbere bakomeye mu muziki w’u Rwanda.

Uyu mubyinnyi wari uherutse kugaragara ari gusangira na Bruce Melodie, yavuze ko nabwo byari inshuro ya mbere bahuye, icyakora ngo bitewe n’ibyishimo yari afite ntabwo yigeze abona umwanya wo kumubaza impamvu atamukurikira kuri Instagram.

Ati “Bruce Melodie ni umuntu munini mu myidagaduro y’u Rwanda kuba nahura nawe tukaganira byari ibyishimo bidasanzwe, nyuma rero kwisanga atangiye kunkurikira ku mbuga nkoranyambaga nakubwira ko byanshimishije cyane.”
General Benda ni umwe mu babyinnyi bagezweho by’umwihariko mu rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga no mu bitaramo bitandukanye.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *