Connect with us

Entertainment

Minisitiri yinjiye mu kibazo cya King James uri kwishyuzwa arenga miliyoni 30Frw

Published

on

Minisitiri w’urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi, Utumatwishima  yavuze ko yinjiye mu kibazo cya King James uri kwishyuzwa arenga miliyoni 30Frw n’uwahoze ari inshuti ye witwa Pastor Ntezimana Blaise.

Ntazimana na King James bafitanye ikibazo cy’umushinga w’uruganda rwa Kawunga bafatanyije, wagera hagati ugahomba.

Minisitiri Dr. Utumatwishima yifashishije urubuga rwa X, yagaragaje ko yabashije kuganira na King James ndetse na Ntezimana, kugira ngo bakemure amakimbirane ari hagati yabo.

Yagize ati “Rubyiruko Blaise ntabarangaze, ni inshuti ikomeye ya King James. Yamuhaye ibihumbi 30$ nta masezerano bagiranye, bakorana ubucuruzi barahomba.”

Minisitiri Dr. Utumatwishima yavuze ko yabashije kuvugana na buri ruhande asanga King James yemera kwishyura ariko bikanyura mu butabera kuko inzira y’ubucuti yanze.

Ati “Ajye mu butabera!”

Ni ubutumwa bwakurikiye ubwo Pastor Ntezimana yari amaze gutambutsa kuri X atabaza abarimo Perezida Kagame.

Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mbandikiye mbasaba kundenganura nkabona ubutabera. Nk’uko mudasiba kubikorera abana b’u Rwanda. Muri 2021 Nahaye amafaranga umuhanzi Ruhumuriza James, uzwi ku izina rya King James ngo dukorane ubucuruzi yari yatangiye yo gukora mu gutunganya ifu ya kawunga.”

Uyu mugabo yavuze ko King James atigeze yubahiriza ibyo bari bumvikanye, bityo ko atigeze amusubiza n’amafaranga ye.

Ku rundi ruhande uyu mugabo yavuze ko amafaranga yahaye King James yari yayagujije Bank yo muri Suède aho asanzwe atuye bityo ko kuva mu 2021 ari kuryishyura hiyongereyeho inyungu.

Yavuze ko arambiwe gusiragizwa muri RIB yangiza amatike y’indege hakiyongeraho amafaranga y’abanyamategeko ariko ikibazo ntikirangire .

Ntezimana yavuze ko ashyirwaho amananiza King James yagiye ashyira ku butabera nubwo adahakana ideni, gusa ngo yinangiye kwishyura.

Pastor Ntezimana Blaise 

Sinigeze ngira inzozi zo kuzaba Minisitiri – Minisitiri Dr Utumatwishima - Kigali Today

Dr. Utumatwishima Abdallah