Umugore witwa Ivanna Ortiz w’imyaka 35 y’amavuko, ushinjwa kurasa ku nzu ya Rihana na A$AP Rocky iherereye i Beverly Hills, ashobora gukatirwa gufungwa burundu nyuma y’uko ashinjwe ibyaha 14 byo mu rwego rwo hejuru birimo no kugambirira kwica.
Ku wa 10 Werurwe 2026, uyu mugore yatangiye gukurikiranwaho icyaha cyo kugambirira kwica nk’uko People yabitangaje. Yashinjwe kurasa abigambiriye kandi yitwaje intwaro ku bushake nubwo abagize umuryango wa Rihanna batigeze bagerwaho n’amasasu akabakaba 10 yarashe aho baba.
Ortiz kandi ashinjwa ibindi byaha 10 bitandukanye by’ubugizi bwa nabi bwifashishije imbunda yo mu bwoko bwa pisitori. Hari n’ibyaha bitatu bitandukanye bindi byo kurasa ku nzu zituwemo cyangwa imodoka zibamo abantu. Umushinjacyaha w’i Los Angeles, Nathan J. Hochman, yavuze ko kurasa ahatuwe cyane bishyira ubuzima mu kaga.
Ati “Turashima ko nta wakomerekejwe n’iri raswa. Ariko iri hohoterwa ritagize icyo rigendeyeho ntabwo rizihanganirwa muri sosiyete yacu. Abo bagizi ba nabi bazisanga bagiye kuba imfungwa n’abaroko bacu”.
biteganyijwe ko azitaba urukiko bwa mbere ku wa 25 Werurwe 2026 aho azaba agiye kwiregura ku byaha ashinjwa.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

