Connect with us

Sports

Bombori bombori muri Rayon Sports abakinnyi ntibishimiye umutoza

Published

on

Abakinnyi ba Rayon Sports ntabwo bishimiye umutoza bitewe n’uburyo abakinishamo ari na yo ntandaro bavuga yo gutakaza imikino imwe n’imwe.

Ntabwo abakinnyi bishimiye uburyo akinisha iyi kipe aho  akoresha abagarurira 3, akina uburyo bakunda kwita 3-5-2.

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports basohotse mu kibuga bivovota kubera imikinishirize y’umutoza aho bavuga ko ari yo yatumye batakaza umukino.

Bamwe mu bakinnyi bakuru mu ikipe bamwegereye bakamubwira ko gukina ubu buryo batarabwitoje bitegura shampiyona ngo babumenyere ahubwo akabibahinduriraho shampiyona igeze ahakomeye bitapfa gukunda ariko we ntiyabyumva.

Julien Mette  yaje mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24, yafashije Rayon Sports yatakazaga bya hato na hato kongera gutsinda ubu ikaba iri ku mwanya wa kabiri n’ubwo shampiyona yagiye ariko iracyari muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro ndetse ubuyobozi bukaba bunifuza kumwongera amasezerano.

Rayon sports iheruka gutsindwa na  Etincelles FC kuri Kigali Pele Stadium.