Bwiza na Chriss Eazy mu bazasusurutsa ibirori byo gusoza UCI

Abahanzi bari mu bakunzwe mu muziki nyarwanda Bwiza, Chriss Eazy na Mc Brian bazatarama mu birori bizasoza Shampiyona Mpuzamahanga y’Isi y’Amagare (UCI 2025) Mu gihe habura amasaha kugira ngo UCI isozwe hanatangwa ibihembo hateguwe igitaramo kizaherekeza iryo siganwa ari nabyo abo bahanzi bazataramamo. Ku nteguza y’ibyo birori, Bwiza yasangije abakunzi be kuri konti ye ya […]

Continue Reading

Ukuri ku ifoto y’umukozi wa Croix Rouge yakwirakwiriye ku mbuga asa n’uhana nimero n’umukinnyi w’amagare

Kimwe mu bikomeje guherekeza Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, ni amafoto atandukanye yo muri iri rushanwa. Imwe mu yarikoroje ni iyafashwe na B&B Fm Kigali, umukinnyi umwe afite telefoni mu ntoki ahagaze aganira n’umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda. Benshi mu bayibonye bakomeje kuyigarukaho cyane bagaragaza ko uyu mukinnyi yasabaga nimero uyu mukobwa […]

Continue Reading

Robert Redford wamamaye i Hollywood yitabye Imana

Umukinnyi wa filime akaba n’uzitunganya, Robert Redford, wamamaye mu ruganda rwa sinema i Hollywood yitabye Imana ku myaka 89. Uyu mugabo wamenyekanye muri filime zirimo ‘Butch Cassidy and the Sundance Kid’ na ‘The Sting’, yitabye Imana kuri uyu wa 16 Nzeri 2025. Abari bashinzwe kumenyekanisha amakuru ye bashyize hanze itangazo, bavuga ko yitabye Imana ari […]

Continue Reading

Butera Knowless yashimiye umugabo we wizihije isabukuru y’amavuko

Mu gihe Ishimwe Clement yizihiza isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 1 Nzeri 2025, Butera Knowless ni umwe mu bishimiye uyu munsi wavutseho umugabo we bamaze kubyarana abana batatu. Mu butumwa yageneye umugabo we, Butera Knowless yagize ati “Uyu munsi umuntu udasanzwe akaba ikiremwa gihebuje yavutse. Ni we rukumbi nshobora kwita inshuti magara y’ibihe byose mu […]

Continue Reading

Miss Mutesi Jolly mu batanze akayabo kuri Vibraniun Album

Miss Mutesi Jolly ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 mu batanze akayabo ka miliyoni 10 y’amafaranga y’u Rwanda kuri Vibraniun Album ya Nel Ngabo na Platin P. Ni mu gitaramo cyo kuyisogongeza inshuti zabo za hafi cyabaye mu ijoro ry’itariki 29 Kanama 2025 kibera muri Zaria Court. Ni igitaramo kitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo abanafatanyije […]

Continue Reading

Rumaga yasobanuriye abasizi inshingano bafite

Umusizi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Junior Rumaga, yagaragaje ko nubwo hashimwa urwego ubusizi bumaze kugeraho mu Rwanda, ariko nk’abasizi babarizwa mu byanzu bagifite urugendo rwo gushyiraho umusanzu. Mu kiganiro cyihariye yagiranye na  Imvaho nshya, yavuze ko nk’abasizi bafite inshingano ikomeye yo kugarura u Rwanda mu bantu. Yagize ati: “Iyo tuvuga kugarura u Rwanda mu bantu, ni […]

Continue Reading

Weasel yasezerewe mu bitaro

Weasel wari umaze iminsi mu bitaro nyuma yo kugongwa n’umugore we Teta Sandra, yasezerewe aho azakomeza kwitabwaho n’abaganga ariko ari mu rugo rwe. Uyu mugabo yagiye mu bitaro ku wa 7 Kanama nyuma yo kugongwa n’umugore we, Teta Sandra, bari bagiranye amakimbirane. Teta Sandra yahise atabwa muri yombi, gusa yaje kubabarirwa n’umugabo we, Polisi ifata […]

Continue Reading

Riderman yakozwe ku mutima n’abafana bishushanyijeho ikirango cya ‘Ibisumizi’

Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yakozwe ku mutima n’abafana bishushanyijeho ikirango cya ‘Ibisumizi,’ izina uyu muraperi yahaye abakunzi be ndetse akaba yaranafunguye ’studio’ yabitiriye. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Riderman yasangije abamukurikira amashusho y’abakunzi be biyanditseho ibirango bya ‘Ibisumizi’. Aganira na IGIHE, yavuze ko ari ibintu bishimishije. Ati “Ni abantu bagiye banyoherereza ariya mashusho, ariko […]

Continue Reading

Mu birori by’ubukwe, Davido yibutse umwana we witabye Imana

Umuhanzi w’umunyanigeria uririmba injyana ya Afrobeats David Adeleke, yazirikanye umwana we Ifeanyi Adeleke uherutse kwitaba Imana, ubwo yagaragaraga yambaye ishati ifite ibipesu bikozwe mu ifoto y’uwo mwana. Ni ubukwe yakoranye n’umugore we Chioma Rowlan, mu mpera z’icyumweru gishize burangwa no gusezerana imbere y’Imana, i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byashimangiraga ibirori bari barabanje […]

Continue Reading

Umunyarwandakazi mu bahataniye ikamba rya Miss New York USA

Umunyarwandakazi Mbera Uwase Melissa ni umwe mu bakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss New York USA 2025, ritanga umukandida uhagararira Leta ya New York mu rya Miss USA. Uyu mukobwa uri mu bagize amahirwe yo kugera mu cyiciro cya nyuma, ategerejwe guhatanira ikama rya Miss New York USA ku wa 15 Kanama 2025. Ubusanzwe iri […]

Continue Reading