Umuhanzi Chike yahishuyeko mama we yamubujije Gushaka umugore Udakora.

Entertainment NEWS

Chike uri mu bahanzi bagezweho muri Nigeria, yatangaje ko nyina yamugiriye inama yo kutazigera ashaka umugore udafite akazi nubwo yaba amukunda.

Ibi Chike yabigarutseho mu kiganiro cya podcast kizwi nka Ada’s Room.

Uyu musore wamamaye mu ndirimbo nka ‘Egwu’ na ‘Running (To You)’ yavuze ko nyina yamusabye kutazigera akora ikosa ryo kurongora umukobwa ukomoka mu muryango ukennye, cyangwa ngo ashake utagira akazi.

Yakomeje avuga ko umubyeyi we yamubwiye ko iyo urongoye umukobwa utagira akazi cyangwa ukomoka mu muryango ukennye akubera umutwaro mu buryo bw’amikoro.

Ati “Ntekereza ko buri muntu aba ashaka umuntu uzagira icyo amwungura. Kuri njye, mama yangiriye inama yo kudashaka umugore udafite icyo yinjiza nubwo haba hari urukundo. Yambwiye kandi kutazigera ndongora umuntu ufite umutwaro w’inshingano z’umuryango akomokamo, by’umwihariko abana b’imfura.”

Chike yasabye abagabo gutekereza ibirenze imibonano mpuzabitsina igihe bahitamo abo bagomba kubana nabo.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *