Umunyarwenya wamamaye mu bitaramo bya Gen-Z Comedy, Niyigena Isacal, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Dushimumukiza Rosalie Gicanda, mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026.
Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, aho aba bombi bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Isacal yavuze ko urukundo rwe na Rosalie rumaze imyaka itatu, aho rwatangiriye igihe bahuriraga muri Kaminuza, bombi ari abanyeshuri.
Yagize ati: “Navuga ko tumaze imyaka itatu dukundana kuko twahuriye muri Kaminuza, ariko urukundo rwakomeye cyane ubwo twakoraga ‘internship’ kuri Izuba TV.”
Yakomeje asobanura ko imenyerezamwuga (internship) bakoranye kuri Izuba TV ari yo yabahuje cyane, urukundo rwabo rugakomera kurushaho kugeza bafashe icyemezo cyo kurushinga.
Dushimumukiza Rosalie Gicanda asanzwe ari umwarimukazi wigisha ku kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Sholi giherereye mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo. Ndetse, muri Kaminuza yize Itangazamakuru n’Itumanaho.
Isacal yavuze ko mu byatumye afata icyemezo cyo kubana na Rosalie harimo imico ye ndetse n’indangagaciro z’umunyarwandakazi amubonamo.
Ati: “Kuba akora umwuga umwe na Mama ni kimwe mu byatumye mukunda. Ikindi, yujuje indangagaciro z’umunyarwandakazi haba mu mico no mu myitwarire.”
Niyigena Isacal ni umwe mu banyarwenya bagezweho mu Rwanda, binyuze mu bitaramo bya Gen-Z Comedy bikomeje gukurura abakunzi benshi b’urwenya, by’umwihariko urubyiruko.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

