Inteko yatoye itegeko ryemera ubucuruzi bwa ‘Cryptocurrency’.

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rigenga ubucuruzi bw’umutungo wifashisha amafaranga y’ikoranabuhanga (Cryptocurrency) nka Bitcoin, bwakorwaga mu buryo butemewe n’amategeko aho benshi baburiganyirijwemo. Iryo tegeko ryitezweho gufasha mu gukumira no kugabanya ibyago bishobora kubaho birimo iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba binyuze mu mutungo koranabuhanga no kurengera abaguzi hirindwa uburiganya no kubeshywa inyungu z’umurengera. Ubwo […]

Continue Reading

Akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli kageze kuri 106,3$.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutseho 1% kubera ibiganiro bya Amerika na Iran byasubitswe, ndetse ubwato bukomeza kudatambuka mu nzira ya Hormuz. Akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije [brent crude] kazamutseho 1,3% kagera ku Madolari ya Amerika 106,3. Icyizere cyo kugaruka kw’amahoro mu Burasirazuba bwo hagati cyayoyotse ubwo Perezida Trump yasubikaga urugendo rw’itsinda ry’abayobozi ba Amerika bagombaga […]

Continue Reading

Minisitiri Uwihanganye yaburiye abazamuye ibiciro by’ubukode bw’inzu bitwaje intambara ya Iran.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean De Dieu, yatangaje ko leta igiye gufatira ingamba abakomeje kuzamura ibiciro bitwaje intambara ya Iran, agaragaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ari byo byazamutse n’ibyo ikoreshwamo gusa. Ibi yabitangaje ku wa 21 Mata 2026 mu kiganiro na B&B Kigali, ubwo yagarukaga ku izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri […]

Continue Reading

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira aho byiyongereyeho 5%

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko igisirikare cyabo cyarashe ubwato bwariho ibendera rya Iran. Igiciro cya peteroli idatunganyije cyazamutseho 5% kigera kuri 95,29$ ku kagunguru kamwe. Byongeye kuzamuka nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize byari byagabanyutse nyuma y’uko Iran yari yagaragaje ko ikomoreye […]

Continue Reading

Isi yahombye miliyari 50$ z’ibikomoka kuri peteroli kubera intambara ya Iran.

Kuva intambara ya Iran yatangira, Isi yahombye miliyari 50$ nk’agaciro k’ibikomoka kuri peteroli bitatunganyijwe mu minsi irenga 50 iyi ntambara imaze. Impamvu ni uko gutunganya uyu mutungo kamere byahagaze ntunacuruzwe. Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko iki ari igihombo gikomeye cyabaye mu bihe bya vuba ndetse ko ingaruka zacyo zishobora kuzamara imyaka. Ubwo iyi ntambara yatangiraga […]

Continue Reading

Minisitiri Uwihanganye yahumurije abanyarwanda ko Izamuka rya Lisansi nta ngaruka riri bugire ku biciro by’ingendo.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko n’ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse, bitazagira ingaruka ku biciro by’ingendo ku bakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange. Ku wa Kane tariki ya 16 Mata ni bwo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2,938 Frw. Ibi bivuze ko Lisansi yiyongereyeho […]

Continue Reading

U Burayi bwategujwe ibibazo bikomeye by’ibura ry’amavuta y’indege.

Inama Mpuzamahanga y’Ibibuga by’Indege (ACI) mu Burayi, yateguje ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere byaho ko mu byumweru bitatu biri imbere bishobora guhura n’ibibazo bikomeye by’ibura ry’amavuta y’indege mu gihe inzira ya Hormuz imaze igihe yarafunzwe na Iran yaba itarafungurwa. Inzira ya Hormuz ni inkingi mwikorezi mu bijyanye n’amavuta y’indege, kuko 50% byayo u Burayi bubitumiza […]

Continue Reading

Akagunguru ka peteroli kageze munsi ya 100$ nyuma y’agahenge katangajwe na Trump.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanyutse cyane nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko igihugu cye na Iran byemeranyije agahenge ko guhagarika intambara mu gihe cy’ibyumweru bibiri ndetse no kongera gufungura inzira ya Hormuz. Nyuma y’uko Trump atangaje aka gahenge mu masaha yo mu rukererera ahagana Saa Cyenda, ibiciro by’ibikomoka […]

Continue Reading

Minisitiri Sebahizi Predunce Yakanguriye abanyarwanda Gukora ingendo ziri ngombwa.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yasabye Abanyarwanda bose, gukora ingendo za ngombwa hagamijwe gufasha Igihugu kugabanya amafaranga yagendaga ku gutumiza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli, by’umwihariko muri iki gihe byahenze. Yasobanuye ko hari ingamba Igihugu cyafashe, kugira ngo ibikomoka kuri peteroli  bitabura, harimo kugabanya umuvuduko w’ibyo Abanyarwanda bakoresha bitumizwa hanze, no kongera umuvuduko mu gukoresha […]

Continue Reading

Igiciro cya lisansi cyazamutseho 314 Frw naho mazutu izamukaho 257 Frw

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya ntarengwa by’ibikomoka kuri peteroli, kimwe n’ibiciro bishya by’ingendo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara. Lisansi yazamutseho 314 Frw kuko ibiciro byaherukaga gushyirwaho tariki ya 5 Werurwe lisansi yari ku 1,989 Frw naho mazutu yari ku 1,948Frw, yo yazamutseho 257 Frw. Urwego Ngenzuramikorere […]

Continue Reading