Isi yahombye miliyari 50$ z’ibikomoka kuri peteroli kubera intambara ya Iran.

Economy NEWS

Kuva intambara ya Iran yatangira, Isi yahombye miliyari 50$ nk’agaciro k’ibikomoka kuri peteroli bitatunganyijwe mu minsi irenga 50 iyi ntambara imaze.

Impamvu ni uko gutunganya uyu mutungo kamere byahagaze ntunacuruzwe. Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko iki ari igihombo gikomeye cyabaye mu bihe bya vuba ndetse ko ingaruka zacyo zishobora kuzamara imyaka.

Ubwo iyi ntambara yatangiraga mu mpera za Gashyantare 2026, yatumye inzira ya Hormuz inyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi ifungwa na Iran, ibyagize ingaruka ku Isi hose bituma ibiciro byayo bitumbagira.

Intambara kandi yabangamiye ingendo, ituma inganda zidatunganya uyu mutungo kamere.

Ikigo cya Kpler gikusanya amakuru ku isoko ry’ibikomoka kuri peteroli kigaragaza ko kuva iyi ntambara yatangira utugunguru tw’ibikomoka kuri peteroli turenga miliyoni 500 tutatunganyijwe.

Ibi bikomoka kuri peteroli bingana n’ibyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa u Burayi bwose bukenera ku kwezi. Bingana kandi n’ibyo Igisirikare cya Amerika cyakenera mu mezi atandatu.

Muri Werurwe ibihugu by’Abarabu byo mu kigobe, byahombye utugunguru miliyoni umunani buri munsi.

Amavuta y’indege ibihugu nka Arabie Saoudite, Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Koweit, Bahrain na Oman byoherezaga mu mahanga, yavuye ku tugunguru miliyoni 19,6 muri Gashyantare 2026 agera kuri miliyoni 4,1 muri Werurwe.

Ni amavuta yakoreshwa mu ngendo z’indege ibihumbi 20, uva ku kibuga cy’indege cya John F. Kennedy International Airport kiri i New York muri Amerika ukajya ku cya London Heathrow cyo mu Bwongereza unasubirayo.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *