Inoti zakozwe hagati ya 2004 na 2015 zigiye kuvanwa ku isoko.

Economy NEWS

Banki Nkuru y’u Rwanda yahaye abafite inoti zakozwe hagati y’umwaka wa 2004 ndetse na 2015 igihe cy’amezi icyenda, kugira ngo babe bamaze kuzigeza ku bigo by’imari bibegereye maze bibahe inoti zizakomeza ku isoko, kuko ziriya zavuzwe zigiye kuvanwa ku isoko.

Ayo mezi icyenda yatangiye kubarwa guhera kuwa 2 Werurwe 2026, kugeza ku wa 1 Ugushyingo 2026.

Nyuma y’amezi icyenda, abafite izo noti zigomba gusimbuzwa, bazaba bashobora kuzivunjisha gusa kuri Banki Nkuru y’u Rwanda n’amashami yayo, kugera kuwa wa 1 Werurwe 2027.

Inoti zizava ku isoko, ni iza 500 zakozwe muri 2004 ndetse n’izakozwe muri 2013, Iz’1000 zakozwe muri 2004 na 2015, ndetse n’inoti z’2000 zakozwe muri 2007.

Mu Yandi magambo, umuntu uzaba afite izi noti zavuzwe ku wa 2 Werurwe 2027 ntacyo azazikoresha.

Iki cyemezo kandi kirareba inoti z’5000 zakozwe 2004 na 2009.

Hagati aho, inoti nshya zizakomeza ku isoko zirimo iz’2000 n’iza 5000 zakozwe muri Kamena 2024.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *