U Burayi bwategujwe ibibazo bikomeye by’ibura ry’amavuta y’indege.

Economy NEWS

Inama Mpuzamahanga y’Ibibuga by’Indege (ACI) mu Burayi, yateguje ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere byaho ko mu byumweru bitatu biri imbere bishobora guhura n’ibibazo bikomeye by’ibura ry’amavuta y’indege mu gihe inzira ya Hormuz imaze igihe yarafunzwe na Iran yaba itarafungurwa.

Inzira ya Hormuz ni inkingi mwikorezi mu bijyanye n’amavuta y’indege, kuko 50% byayo u Burayi bubitumiza muri iki kigobe cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Inama Mpuzamahanga y’Ibibuga by’Indege (ACI) mu Burayi, yagaragaje ko ibintu bikomeje kudogera, kuko amavuta y’indege akomeje kuba make cyane muri ibi bihe.

Ibaruwa Umuyobozi Mukuru wa ACI mu Burayi, Olivier Jankovec, yandikiye Komisiyo y’u Burayi zishinzwe ingufu n’ubukerarugendo, igira iti “Kubura amavuta y’indege bishobora gukoma mu nkokora imikorere y’ibibuga by’indege n’ingendo, ibishobora gutuma ubukungu buzahara abantu bakagirwaho ingaruka zikomeye.”

Yakomeje ati “Aho bigeze, tubona ko mu gihe inzira ya Hormuz itaba ifunguye mu byumweru bitatu, u Burayi buzahura n’ibibazo by’ibura ry’amavuta y’indege bikomeye.”

Hormuz iri hagati ya Iran na Oman. Buri munsi, inyuzwamo utugunguru turi hagati ya miliyoni 16 na 21 tw’ibikomoka kuri peteroli, tungana na 20% by’inyuzwa ahandi hose ku Isi.

Iyi nzira yafunzwe na Iran mu kwihimura kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byayigabyeho ibitero byayizahaje bikomeye.

Icyakora Amerika na Iran biherutse kwemeranya agahenge, ndetse biri kwiga ku masezerano ashobora gutuma iyi nzira ifatiye runini Isi ifungurwa.

Ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere bimwe byagabanyije ingendo ibindi bizamura ibiciro kubera ubwoba bw’amavuta y’ingege ashobora kwiyongera.

Mu cyumweru gishize amavuta y’indege mu Burayi yageze kuri 1.838$ kuri toni imwe (litiro 1.250) y’amavuta y’indege, biba ubwa mbere iki giciro kigeze aho, kivuye kuri 831$ cyariho mbere y’intambara ya Iran.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *