Ngoma: Shehe ushinjwa kwica nyina akamushyira mu cyobo n’abo bafatanyije baburanishirijwe mu ruhame

Kuri uyu wa Kabiri urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishirije mu ruhame mu murenge wa Mutenderi abarimo Hakizimana ukunze kwitwa Shehe n’umugore we Claudine Musengimana umugabo n’umugore we bashinjwa icyaha cyo kwica Mukaremezo Xaverine ari we nyina wa Hakizimana akanaba nyirabukwe wa Claudine. Ubushinjacyaha bwisumbuye bwa Ngoma bwahawe ijambo maze busobanura ibyo burega uyu Jean Luc […]

Continue Reading

Perezida Macron yakiriye Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu musangiro

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baraye bakiriwe muri Elysée mu musangiro na Emmanuel Macron uyobora u Bufaransa, witabiriwe n’abandi barimo Nicolas Sarkozy, umwe mu bagize uruhare mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi Uyu musangiro wabaye nyuma yo gufungura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwahawe izina ‘Les Archives’. Ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi bimaze […]

Continue Reading

Yampano yasabiwe gufungwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gufunga by’agateganyo iminsi 30 umuhanzi Uworizagwira Florien wamenyekanye nka Yampano mu gihe iperereza ku byaha akurikiranyweho rigikomeje. Urubanza rwe rwabaye kuri uyu wa 2 Kamena 2026. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bwareze Uworizagwira Florien alias Yampano, bushingiye ku kirego cyatanzwe n’umugore we, babanaga ariko batarasezeranye, ku wa 11 Gicurasi 2026. Ubuhagarariye […]

Continue Reading

Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cya King James yagiye hanze.

Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cya King James cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki yamaze gushyirwa ku isoko, nyuma y’uko ay’umunsi wa mbere yagurishijwe yose mu gihe cy’iminsi itatu gusa. Amatike y’umunsi wa kabiri yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Kamena 2026 nk’uko byari byarategujwe. Itike ya make ni ibihumbi 15Frw, […]

Continue Reading

Gicumbi: Umusore yategewe kunywa amacupa ya “Walagi” birangira imuhitanye.

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 wo mu Karere ka Gicumbi bikekwa ko yapfuye nyuma yo gutegerwa kumara amacupa atanu y’inzoga zo mu bwoko bwa Rikeri, “Uganda Walagi” ngo bamuhe ibihumbi 30Frw ariko apfa atarayamara. Ibi byabaye ku wa Mbere tariki ya 01 Kamena 2026, bibera mu Murenge wa Mukarange, mu karere ka Gicumbi. Abamenye […]

Continue Reading

Perezida Kagame na Macron barataha urwibutso rwa Jenoside i Paris.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, barataha ku mugaragaro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwubatswe i Paris, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kamena 2026. Nk’uko byashimangiwe n’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa (Champs Elysée), iyubakwa ry’urwo rwibutso, rishingiye ku mubano mwiza urangwa hagati […]

Continue Reading

Ikipe y’Igihugu Amavubi yatangiye umwiherero utegura imikino ya gicuti muri Maroc.

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ batangiye umwiherero utegura imikino ibiri ya gicuti bazakinira muri Maroc, irimo uwa Tanzania n’uwa Comores mu rwego kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Kamena 2026, ni bwo abakinnyi bakina mu Rwanda n’abandi bahageze kare barimo […]

Continue Reading

Iran yarashe drone ya Amerika, inamisha ibisasu muri Kuwait.

Ubushyamirane mu Burasirazuba bwo Hagati bwafashe indi ntera kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko Koweit itangaje ko yagabweho ibitero bya missile na drone, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zemeje ko zagabye ibitero ku bikoresho bya Iran bigenzura intwaro n’imiyoborere ya drones mu mpera z’icyumweru. Ibiro Ntaramakuru bya Leta ya Koweit byatangaje […]

Continue Reading

Kamonyi: Umusore yafatiwe mu cyuho amaze kwiba ihene eshatu

Umusore wo mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Nyamiyaga,Akarere ka Kamonyi yafatiwe mu cyuho amaze kwiba ihene eshatu z’umuturage. Uyu musore yafashwe na Polisi ifatanyije n’abaturage ku Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2025. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yashimiye abaturage baleje kwimakaza umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe kandi […]

Continue Reading

APR FC yakiriwe ishimirwa ibikombe 3 yegukanye mu 2025/26.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga yakiriye ku meza abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya APR FC ku Birindiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, agamije kubashimira ibikombe bitatu begukanye mu mwaka w’imikino wa 2025/26. Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi 2026, nyuma y’aho ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ishyikirijwe igikombe […]

Continue Reading

RSSB Tigers yakoreye amateka imbere y’abarimo Perezida Kagame yegukana BAL 2026.

Ikipe ya RSSB Tigers yari ihagarariye u Rwanda yegukanye igikombe cy’irushanwa rya Basketball Africa League 2026 itsinze Petro de Luanda imbere y’abarimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Ni mu mukino wa nyuma wa BAL 2026 wakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026 saa Kumi n’ebyiri muri BK Arena yari yakubise yuzuye. […]

Continue Reading