Iran yarashe drone ya Amerika, inamisha ibisasu muri Kuwait.

NEWS

Ubushyamirane mu Burasirazuba bwo Hagati bwafashe indi ntera kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko Koweit itangaje ko yagabweho ibitero bya missile na drone, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zemeje ko zagabye ibitero ku bikoresho bya Iran bigenzura intwaro n’imiyoborere ya drones mu mpera z’icyumweru.

Ibiro Ntaramakuru bya Leta ya Koweit byatangaje ko inzogera zitabaza zumvikanye hirya no hino mu gihugu, mu gihe igisirikare cyavugaga ko ubwirinzi bwo mu kirere bwari burimo gukumira ibyo cyise ibitero by’abanzi bya missile na drone.

Igisirikare cya Koweit cyasobanuye ko amajwi y’iturika abaturage bumvise yaturukaga ku bikorwa byo gukumira ibyo bitero.

Hashize iminota mike Kuwait itangaje icyo gitero, Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo za Amerika mu Karere ko Hagati, CENTCOM, bwatangaje ko bwagabye ibitero ku bikoresho bya Iran bigenzura intwaro zo mu kirere n’ahakorerwa imiyoborere ya drone muri Goruk no ku Kirwa cya Qeshm.

Amerika yavuze ko ibyo bitero byari ibyo kwirwanaho, nyuma y’ibikorwa yise iby’ubushotoranyi bya Iran, birimo kurasa drone ya Amerika yo mu bwoko bwa MQ-1.

Umutwe w’Ingabo za Iran zishinzwe kurinda Impinduramatwara, IRGC, wavuze ko iyo drone yari yinjiye mu mazi ya Iran, mu gihe Amerika yo ivuga ko yari iri hejuru y’amazi mpuzamahanga.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *