Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ batangiye umwiherero utegura imikino ibiri ya gicuti bazakinira muri Maroc, irimo uwa Tanzania n’uwa Comores mu rwego kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Kamena 2026, ni bwo abakinnyi bakina mu Rwanda n’abandi bahageze kare barimo abarangije imikino ya shampiyona zo mu bihugu byabo bageze mu Rwanda.
Abakinnyi bahageze barimo Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, myugariro wa Zira FK, Mutsinzi Ange, myugariro wa AEL Limassol, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, Byiringiro Jean Gilbert, Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunusu ba APR FC.
Mu bandi bageze kuri hoteli ya FERWAFA, harimo rutahizamu wa Al Wafaq, Nshuti Innocent na rutahizamu wa Assabah, Biramahire Abeddy.
Umwiherero w’Abakinnyi b’Amavubi uzitabirwa n’abakinnyi 23 bahamagawe na Stephen Constantine. Abo barimo abanyezamu batatu, ba myugariro barindwi, abakina hagati umunani na ba rutahizamu batandatu.
Abandi ni Niyongira Patience, Hakizimana Adolphe, Kavita Phanuel Mabaya, Niyomugabo Claude, Emeran Noam Fritz, Kwizera Jojea, Kury Johan Marvin, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Gueulette Samuel, Ruboneka Jean Bosco, Muhire Kevin, Mickels Joy Slayd, Uwiyaremye Fidali Na Mbonyumwami Taiba.
Amavubi azabanza gukina n’Ibirwa bya Comores ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Kamena, akurikizeho Tanzania ku itariki ya 9 Kamena 2026.
Iyi mikino izafasha u Rwanda kwitegura neza gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda, aho ruri mu Itsinda K isangiye na Mali, Cap-Vert na Liberia.



What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

