Perezida Kagame na Macron barataha urwibutso rwa Jenoside i Paris.

NEWS

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, barataha ku mugaragaro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwubatswe i Paris, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kamena 2026.

Nk’uko byashimangiwe n’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa (Champs Elysée), iyubakwa ry’urwo rwibutso, rishingiye ku mubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi, ikaba ari gahunda yateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris. Ni ikimenyetso cy’urwibutso cyiswe “L’Archive” cyatunganyijwe n’umunyabugeni Grada Kilomba agamije kugaragaza amateka y’ukuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guha icyubahiro abayizize. 

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko aho urwo rwibutso rwashyizwe hazakomeza kuba igicumbi cy’amateka n’urwibutso ruhererekanya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bisekuruza bitandukanye. 

Biteganyijwe ko Abakuru b’Ibihugu bombi bafata ijambo mu gusoza icyo gikorwa kizanavugamo Meya w’Umujyi wa Paris, Emmanuel Grégoire hamwe na Uwimbabazi Jeanne warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Nanone kandi, abitabira iki gikorwa barataramirwa n’umuhanzi w’Umufaransa ufite inkomoko mu Rwanda Gaël Faye, uzabagezaho igisigo cy’undi Mufaransakazi ukomoka mu Rwanda, Béata Umubyeyi Mairesse na we warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Perezidansi y’u Bufaransa ikomeza igira iti: “Uyu muhango uje ukurikira urugendo rwo kwibuka n’ubwiyunge bwaharaniwe mu myaka myinshi ishize hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda binyuze mu biganiro, umurimo uhuriweho w’ubushakashatsi no guharanira ukuri, kuzirikana uruhare rw’u Bufaransa byakozwe na Perezida Macron ubwo yasuraga u Rwanda muri Gicurasi 2021, nk’igikorwa cyashyizweho mu rwego rwo kwigisha no kongera imbaraga zishyirwa mu kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside.”

Muri Gicurasi 2021, Perezida Macron yavuze ko yaje i Kigali kugaragaza ukuzirikana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa. Icyo gihe yasobanuye ko nubwo Paris itabaye umufatanyacyaha wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari uruhare ubuyobozi bw’u Bufaransa bwagize mu kongerera ubukana  Jenoside yakoranywe. 

Yavuze ko yizeye imbabazi z’abarokotse Jenoside, kuva icyo gihe ibihugu byombi bitangira icyiciro gishya cy’umubano ushingiye ku kuri no kubahana. Nyuma yo gufungura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatswe i Paris, biteganyijwe ko Perezida Kagame na mugenzi we Macron bahurira ku meza ku mugoroba wo gusangira mu ngoro ya Perezida, Champs Elysée.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *