Gicumbi: Umusore yategewe kunywa amacupa ya “Walagi” birangira imuhitanye.

NEWS

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 wo mu Karere ka Gicumbi bikekwa ko yapfuye nyuma yo gutegerwa kumara amacupa atanu y’inzoga zo mu bwoko bwa Rikeri, “Uganda Walagi” ngo bamuhe ibihumbi 30Frw ariko apfa atarayamara.

Ibi byabaye ku wa Mbere tariki ya 01 Kamena 2026, bibera mu Murenge wa Mukarange, mu karere ka Gicumbi.

Abamenye aya makuru babwiye BTN TV ko nyuma yo gutegerwa n’abasore bagenzi be basangiraga, uyu musore yaje kumererwa nabi bahita bamwirukankana kwa muganga.

Umwe yagize ati “[…] nyuma yaho ababyeyi baje baramuryamisha, bahuruza isukari, bamujyana kwa muganga bigeze mu masaha ya saa cyenda z’amanya bahamagaza ‘Ambulance’ aba arapfuye.”

Undi na we ati “Bamutegeye kunywa amacupa atanu ya ‘Walagi nya walagi’, baranywa, ubwo nawe ari kohereza, birangira arembye, bamujyana ku Bitaro bya Mukarange. Bamugejejeyo mu gihe bari bahamagaye Imbangukiragutabara ahita yitaba Imana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Rusizana Joesph avuga ko “Batahamya ko yishwe n’izo nzoga gusa hategerejwe iperereza ry’inzego zibishinzwe kugira ngo zemeze icyo nyakwigendera yazize.”

Nyakwigendera amakuru avuga ko yari asanzwe ari urubyiruko rw’umukorerabushake ‘Youth Volunteers’, ndetse ko yari asoje amashuri yisumbuye.

Umurambo wa nyakwigendera wari ukiri mu Bitaro bya Mukarange mu gihe hari hagitegerejwe ko ujyanwa gukorerwa isuzuma.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *