Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baraye bakiriwe muri Elysée mu musangiro na Emmanuel Macron uyobora u Bufaransa, witabiriwe n’abandi barimo Nicolas Sarkozy, umwe mu bagize uruhare mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi
Uyu musangiro wabaye nyuma yo gufungura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwahawe izina ‘Les Archives’.
Ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi bimaze gukorwa na Perezida Macron kuva yajya ku buyobozi bw’u Bufaransa mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi. Mu 2021, yari mu Rwanda yifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, anaboneraho gusaba imbabazi ku ruhare rw’igihugu cye mu bikorwa byagejeje ku kwicwa kw’Abatutsi.
Uyu musangiro wari witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo; Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa. Harimo kandi Yonathan Arfi, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abayahudi baba mu Bufaransa.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

