Rubavu: Abahinzi b’ibirayi mu gihombo gikabije, Ubuyobozi bw’Akarere bwaruciye burarumira

Abahinzi b’ibirayi mu karere ka Rubavu baratabaza ubuyobozi bavuga ko bari kugwa mu gihombo bakomeje guterwa no kuba ibirayi bahinze birimo kuma (Kuraba) umunsi ku wundi, bagakeka ko byatewe n’ifumbire bagejejweho na Leta y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’aka karere bwaruciye burarumira kuri iki kibazo.   Abahinzi b’ibirayi mu mirenge ya Bugeshi na Busasamana, ibi babitangarije Rwandanews24 […]

Continue Reading

Mu bushobozi budakanganye bwa Dr. Iyakaremye Venant yishyurira abarenga 30 Ishuri

Mu bushobozi butari bwinshi bwa Dr. Iyakaremye Venant afatanyije n’Umufasha we babashije kwishyurira amashuri yisumbuye abana 34 bakomoka mu miryango itishoboye, bari baravanwe mu ishuri n’amikoro make y’imiryango bakomokamo.     Dr.Venant Iyakaremye n’umufasha we Umuhoza Angelique ni abaturage bo mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Rutsiro bamaze gufasha abana 34 gusubira mu mashuri bari barakuwemo […]

Continue Reading

Rubavu: Adolphe wari umaze icyumweru Arongoye yanyoye Tiyoda arapfa

Ngirimana Adolphe wo mu karere ka Rubavu wari umaze icyumweru kimwe arongoye yanyoye Tiyoda arapfa nyuma yo guhabwa isambu itangana niyo yifuza.     Ibi byabereye mu murenge wa Mudende, akagari ka Bihungwe n’umudugudu wa Bihungwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki 12 Gashyantare 2024.     Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Murindangabo […]

Continue Reading

Rusizi: Ukekwaho kwica umugore we agatoroka yafatiwe hanze y’u Rwanda

Nizeyimana Cyprien w’imyaka 48 ukekwaho kwica umugore we akoresheje ishoka agahita toroka Ubutabera yafatiwe i Burundi aho yahungiye akoresheje umugezi wa Ruhwa, nk’uko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bubitangaza.     Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga Nizeyimana yafashwe akigera muri Komine Mabayi mu Ntara ya Cibitoki, ubu akaba afungiwe muri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mabayi […]

Continue Reading

Miliyoni 5 zarokora ubuzima bwa Yubahe ugeze mu marembera kubera uburwayi bw’Impyiko

Yubahe Beatrice w’imyaka 15 akeneye Miliyoni 5 Frw ngo ubuzima bwe bugeze habi burokoke kubera uburwayi bw’impyiko, atuye mu murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu.   Uyu mwana arasabirwa ubutabazi bwihuse bw’amafaranga yo kumufasha kuyungurura amaraso (Dialysis) mu gihe hategerejwe ko hakorwa ibizami byo gupima uwamwereye impyiko no kuyimushyiramo.     Yubahe yatangiye kugaragaza […]

Continue Reading

Rutsiro: Abaturage ntibavuga rumwe n’Ubuyobozi kubyo kwinubira “Ikibuga cya Mukebera”

Bamwe mu batuye akarere ka Rutsiro barinubira ko ikibuga cya Sitade Mukebera yabaye intabire, bakavuga ko Ubuyobozi butarebye kure bujya kuyubaka mu Gishanga, ibyo batavugaho rumwe n’Ubuyobozi bw’akarere.     Ubwo Rwandanews24 yaganiraga na bamwe mu bakinnyi ba Rutsiro FC mu cyumweru dusoje bavuze ko iki kibuga kibagoye.     Umwe muri bo yagize ati […]

Continue Reading

Ibirangirire mu magare y’u Rwanda bitagikina biri hehe?

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange bari kwitegura irushanwa rya Tour du Rwanda 2024 ribura ibyumweru bibiri ngo itangire kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 25 Gashyantare, Rwandanews24 twabakusanyirije amwe mu makuru y’ibanze y’aho bamwe mu banyarwanda banditse amateka muri iri rushanwa baherereye n’impamvu nyamukuru ikomeza kunugwanugwa ku mpamvu hafi ya bose […]

Continue Reading

Abasirikare b’u Burundi bafashwe na M23 ku rugamba yaberekanye

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 03 mutarama 2024, Umutwe w’inyeshyamba wa M23, weretse itangazamakuru abasirikare b’u Burundi wafatiwe ku rugamba, utangaza ko wabikoze mu rwego rwo gutabara ubuzima bwabo.   Aba barimo Adjudant chef Ndikumasabo Therence wo muri Brigade ya 410 muri Division ya 4, Undi ni Adjudant chef Nkurunziza wakoraga muri Etat Major ya […]

Continue Reading

Ibyo Mivumbi yaboneye muri Gereza ya Mpanga byamuteye ubwoba

Mivumbi, Umwe mu banyarwanda bafungiwe muri Gereza ya Mpanga yavuze ko ubutinganyi yabomye bwiganje mu bakuze baba basambanya abana bakiri bato b’abahungu, byamuteye ubwoba bwo kumva ko ahazaza h’u Rwanda hashobora kuzaba nta Rubyiruko ruzima hafite.   Mu kiganiro Mivumbi Umudu, yahaye umuyoboro wa Youtube wa Ukwezi TV, tariki 26 Mutarama 2024 yavuze ko n’ubwo […]

Continue Reading

Rusizi ku isonga mu kubyara benshi, Harakekwa Ubushyuhe bwugarije Bugarama

Akarere ka Rusizi niko kaje ku isonga mu turere 30 tugize Igihugu cy’u Rwanda mu kubyara cyane hashyizwe mu majwi ubushyuhe bwo mu bugarama. Nk’uko imibare yavuye mu ibarura rusange ryo mu 2022 ibigaragaza, kaza ku isonga gafite 4.5%, gakurikirwa n’akarere ka Gisagara ifite 4,4 %, Nyaruguru na Nyagatare zifite 4.2% mu gihe Nyanza iza […]

Continue Reading