Connect with us

Entertainment

Ibirangirire mu magare y’u Rwanda bitagikina biri hehe?

Published

on

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange bari kwitegura irushanwa rya Tour du Rwanda 2024 ribura ibyumweru bibiri ngo itangire kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 25 Gashyantare, Rwandanews24 twabakusanyirije amwe mu makuru y’ibanze y’aho bamwe mu banyarwanda banditse amateka muri iri rushanwa baherereye n’impamvu nyamukuru ikomeza kunugwanugwa ku mpamvu hafi ya bose bagiye hanze y’Igihugu bakiri bato, ibyo gukina uyu mukino bakabitera umugongo.

 

 

Isiganwa rya Tour du Rwanda 2024 rizaba ari irushanwa rya 16 kuva ribaye mpuzamahanga mu gihe bizaba ari ku nshuro ya gatandatu kuva rigiye ku rwego rwa 2,1.

 

 

Abasaga 4 baherereye ku mugabane w’America mu mirimo y’amaboko.

 

 

Amakuru Rwanews24 ifite ni uko abarimo Hadi Janvier, ukomoka ku Mukamira mu karere ka Nyabihu wahoze akinira Ikipe ya Benediction Excel y’i Rubavu akaba na kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’umukino w’amagare “Team Rwanda”, Umusore w’Umunyarwanda Mu 2015 watwaye igihembo cy’uwagaragaje imbaraga mu guhatana mu isiganwa ku magare rya la Tropicale Amissa Bongo, arimo kubarizwa ku mugabane w’America.

 

 

Hadi Janvier wabonye izuba tariki 15 Mutarama 1991, yakiniye amakipe akomeye ku Isi y’abanyonga igare babigize umwuga arimo Garneau–Québecor yo muri Canada na Bike Aid yo mu Budage, yasezeya mu ikipe y’Igihugu “Team Rwanda” nyuma aza kuyigarukamo n’ubwo atatinze akaba ari umwe mubakinnyi batangaga icyizere muri uyu mukino, aho yitabiriye amasiganwa menshi anyuranye ariko asanga ntacyo yavanyemo akuramo ake karenge ajya gukora uturimo tw’amaboko.

 

 

Ndayisenga Valens, wabonye izuba tariki ya 01 Mutarama 1994, mu karere ka Rwamagana yakiniye amakipe atandukanye arimo Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’epfo, akanaba umukinnyi rukumbi wabashije kwegukana irushannwa rya Tour du Rwanda inshuro ebyiri mu myaka ya 2014&2016, akaba yaranakoze amateka nk’umunyarwanda wabashije kuba muri batatu begukanye uduce twinshi mu irushanwa rimwe, ubwo yaritwaraga mu mwaka wa 2016.

 

 

Amakuru Rwandane24 yavanye ahantu hizewe n’uko uyu mugabo nawe ari kubarizwa ku mugabane w’America, dore ko n’urubuga rwa wikipedia rugaragaza ko amakuru ye muri uyu mukino agarukira mu mwaka wa 2019.

 

 

Uwizeyimana Bonaventure wabonye izuba tariki 04 Mutarama 1993, yabaye ikimenyabose ubwo muri 2014 yegukanaga Agace ka 5 k’isiganwa rya La Tropicale Amisa Bongo, mu 2017 nabwo yaje kwegukana agace muri Tour du Rwanda, mu mwaka wakurikiyeho wa 2018 yaje kwegukana Tour du Cameroon.

 

 

Uwizeyima amakuru twabashije kumenya ni uko nawe kuri ubu ari kubarizwa ku mugabane w’America mu turimo tw’amaboko.

 

 

Samuel Mugisha wabonye izuba tariki 05 Ukwakira 1997, ku Mukamira mu karere ka Nyabihu wegukanye Tour du Rwanda ya 2018, nta kibarizwa mu Rwanda kuko asigaye atuye muri America, nyuma y’uko muri Nzeri 2022 aburiwe irengero, ubwo we n’ikipe yakiniraga yo muri Afurika y’Epfo ya (ProTouch Cycling Team) bari bitabiriye irushanwa rya ‘Maryland Cycling Classic’, icyo gihe iyi kipe ye yatangaje ko ko ageze ku kibuga cy’indege cya Dallas yahise azimira.

 

 

Mu mpera z’Ukwakira 2019, Mugisha Samuel yasinye amasezerano y’umwaka umwe yo gukina mu ikipe yitwa Vélo Club La Pomme Marseille, icyo gihe yari amaze imyaka itatu mu ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo.

 

 

Abandi bakinnyi 2 baherereye kumugabane w’i Burayi mu turimo tw’amaboko

 

 

Byiza Uhiriwe Renus, wabonye izuba tariki 01 Mata 2001 wakiniye amakipe atandukanye arimo Benediction Excel y’i Rubavu nawe ntakibarizwa ku butaka bw’u Rwanda, kuko amakuru avuga ko ari kubarizwa ku mugabane w’Uburayi mu turimo tw’amaboko.

 

Uyu musore ukiri muto ni umwe mu bibitseho umidari wa Zahabu yatwaye muri shampiyona ny’Afurika, mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23, nawe akaba yaragiye i Burayi muri uyu mwaka dusoje.

 

 

Habimana Jean Eric yavutse tariki ya 01 mutarama 2001, yakiniye ikipe y’magare ya ProTouch yo muri Afurika y’epfo, mu bihembo yabashije kwegukana muri uyu mukino ni Tour de Huye yabaye muri 2019, ndetse yegukanye isiganwa ry’amagare ryakiniwe mu misozi ya Kigali, muri Mata 2023, amakuru Rwandanews24 ifite ni uko nawe atakibarizwa ku butaka bw’u Rwanda, kuko asigaye aba ku mugabane w’uburayi.

 

 

Impamvu nyamukuru aba bakinnyi bakuru bose bakomeje kuva muri uyu mukino bakiri bato, haravugwa inzara inuma muri Federasiyo y’Amagare, ndetse aba bose bakaba barahisemo kuruma bahuhaho, ngo batiteranya.

Amwe mu mafoto atandukanye y’ibihe byaranze Tour du Rwanda