Connect with us

Worldwide

Abasirikare b’u Burundi bafashwe na M23 ku rugamba yaberekanye

Published

on

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 03 mutarama 2024, Umutwe w’inyeshyamba wa M23, weretse itangazamakuru abasirikare b’u Burundi wafatiwe ku rugamba, utangaza ko wabikoze mu rwego rwo gutabara ubuzima bwabo.

 

Aba barimo Adjudant chef Ndikumasabo Therence wo muri Brigade ya 410 muri Division ya 4, Undi ni Adjudant chef Nkurunziza wakoraga muri Etat Major ya division ya 1, Caporal Chef Nshimirimana Charles uba muri Brigade ya 120, 1er classe Ndihokubwayo Japhet wo muri Batayo ya 111, Brigade 110, Abandi ni 1er classe Ndikumana Merence wo muri division ya 410, 1er classe Nzisabira Ferdinand.

 

Mu kiganiro dukesha Sabyinyo TV ivuga ko, Adjudant chef Nkurunziza yasobanuye ko bakusanyijwe bavanwe aho bakoreraga bakora izindi batayo, bahabwa imyenda ya FARDC n’ibikoresho, burira indege ibageza i Goma “Twahise twurira amakamyo ya gisirikare atujyana ahitwa Mushaki hanyuma duhita tujya ku ma posisiyo ku dusozi dutandukanye kugira ngo turwane n’Abanyarwanda.”

 

Yabajijwe uko banganaga nyuma yo guhurizwa hamwe n’abandi n’uwari ubayoboye, yagize ati “Twahuye n’abandi bakuwe mu makambi atandukaye duhurira ahitwa ku Mudugugu, hanyuma dukora Batayo ya 8 ya TAFOC, twari umubare hagati ya 600 na 700, ikaba yari iyobowe na Lt. Col. Singirankabo.”

 

Babajijwe cyo bavuga ku byatangajwe na Perezida Ndayishimiye avuga ko nta mbohe z’intambara z’abasirikare b’Abarundi bafatiwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo azi, yagize ati “Twebwe icyo dusaba nuko imiryango yacu na sosiyete sivile mu Burundi n’Umuryango Mpuzamahanga badufasha bakadusabira Leta y’u Burundi ikumvikana na M23 isanzwe idufite kugeza ubu kugira ngo badusabire baturekure dusubire mu Burundi.”

 

 

Yakomeje asaba M23 kudaha agaciro amagambo yatangajwe na Perezida Ndayishimiye ko nta musirikari w’Igihugu ayoboye wafatiwe ku rugamba.

 

 

 

Umuvugizi wa M23, Lt. Col. Willy Ngoma yavuze ko biteguye kuvugana na Guverinoma y’u Burundi ikabashyikiriza abasirikari bayo, bitaba ibyo ikazabashyikiriza imiryango mpuzamahanga.