Connect with us

Life

Miliyoni 5 zarokora ubuzima bwa Yubahe ugeze mu marembera kubera uburwayi bw’Impyiko

Published

on

Yubahe Beatrice w’imyaka 15 akeneye Miliyoni 5 Frw ngo ubuzima bwe bugeze habi burokoke kubera uburwayi bw’impyiko, atuye mu murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu.

 

Uyu mwana arasabirwa ubutabazi bwihuse bw’amafaranga yo kumufasha kuyungurura amaraso (Dialysis) mu gihe hategerejwe ko hakorwa ibizami byo gupima uwamwereye impyiko no kuyimushyiramo.

 

 

Yubahe yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko arwaye impyiko mu kwezi kwa Nzeri 2023, hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuweli, yemerewe gukorerwa ubuvuzi bwo kuyungurura amaraso mu bitaro bya Gisenyi mu kiciro cy’umuntu ufite impyiko itarangiritse burundu.

 

 

Ubusanzwe abantu barwaye impyiko zitarangiritse burundu bakoresha ubwisungane mu kwivuza bwa mutuweli bemererwa gukoresha kuyungurura amaraso inshuro 18 mu gihe abakoresha ubundi bwishingizi bakorerwa inshuro za buri cyumweru.

 

 

Ukwezi kwa Gashyantare 2024 kwatangiye Yubahe Beatrice amaze gukorerwa inshuro 18 yari yemerewe mu gukoresha dialysis, acyurwa mu rugo aho akomeje guhangana n’iminsi y’ubuzima bwe ya nyuma mu gihe yaba atabonye abagira neza bamufasha gukoresha dialysis.

 

 

Umubyeyi umubyara, Uwifashije Beatrice avuga ko ubu umwana we ameze nabi aho yacyuwe mu rugo, cyakora barimo gushaka ubutabazi kugira ngo ashobore gusubira gukorerwa dialysis.

 

 

Agira ati “Ubu twamusubije mu rugo kubera nta bushobozi bwo kwishyura 100% kandi amerewe nabi, turimo gusaba Ubuyobozi bwaho dutuye ubufasha niba bishoboka ariko umwana amerewe nabi, yabyimbye inda no mu maso.”

 

 

Uwifashije avuga ko abaganga bamusezerera bamuhaye imiti imugabanyiriza uburibwe ariko ntacyo imufasha.

 

 

Ni mu gihe Dr. Patrick Ntwari wakurikiyanye ubuzima bwa Yubahe Beatrice, avuga ko uyu mwana akeneye ubufasha bwihuse bwo gukorerwa Dialysis bitewe n’uko ubwo yari yemerewe na Mutuweli bwarangiye agacyurwa kandi akeneye gukomeza kwitabwaho.

 

 

Yubahe Beatrice afite abantu babiri bemeye gutanga impyiko bari se umubyara Nzabarinda Augustin ariko hari na mukuru we watangaje ko yayitanga mu gihe iya papa wabo itemewe.

 

 

Ubusanzwe ku bantu barwaye impyiko bakoresha dialysis bayikoresha nibura gatatu mu cyumweru, cyangwa kabiri bitewe n’uko ubushobozi buhagaze, kandi abiyishyurira ijana ku ijana basabwa kwishyura agera mu bihumbi 100 buri nshuro, iyo bibaye gatatu mu cyumweru bivuze ibihumbi 300 mu cyumweru.

 

 

Abafite umutima utabara ubufasha babunyuza kuri numero ya Beatrice umubyeyi wa Yubahe, 0791 426 650.

Miliyoni 5 zarokora ubuzima bwa Yubahe ugeze mu marembera kubera uburwayi bw’Impyiko