Ibyo barimo ni urusaku – Kagame ku bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

NEWS

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko abirirwa mu nama zo kugirira nabi u Rwanda ntacyo bazageraho, yemeza ko Jenoside itazongera kuba mu Rwanda.

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda bahisemo kongera kubaka Igihugu bafatanyije bose hamwe, ibyo bikajyana n’isezerano ryo kutazigera na rimwe bemera ko politiki ya Jenoside yongera kugira aho ishinga imizi mu Rwanda.

Mu ijambo rye ritangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi ijana yo #Kwibuka32, Perezida Kagame yagize ati “Ndababwiza ukuri Jenoside ntishobora kongera kuba hano. Ntizongera ukundi. Nubwo mwumva hari urusaku mu Karere rw’abantu bahurira mu nama bavuye i Burayi n’ahandi hirya no hino bagahurira i Kinshasa, bakazana umuhungu wa Habyarimana na benewabo n’abandi baturutse hirya no hino bagahura,… Ibyo byose ni urusaku, nta kintu na kimwe bashobora kugeraho cyateza ibibazo hano nk’ibyabaye. Ibi ndabivuga kuko nzi ko buri Munyarwanda yaba umuto n’umukuru na we yabihamya.”

Perezida Kagame yongeyeho ati “Muri uru rugendo, Abanyarwanda twakomeje guhura n’abanenga ibiduturutseho n’abashaka kugoreka amateka yacu inshuro nyinshi, ariko imbaraga tuzahorana iteka ni ugukoresha ubwenge bwacu kugira ngo tubone ukuri, no gukoresha amajwi yacu tukavuga iyo tubona hari ikitagenda neza.”

“Tugomba gusobanura neza ibyago tubona bigihari. Igihe Leta yakoze Jenoside yatsindwaga muri Nyakanga 1994, abasirikare bayo n’Interahamwe bahungiye hakurya y’umupaka mu cyitwaga Zaire, bajyana ku gahato n’imbaga y’abaturage babarirwa mu mamiliyoni. Mu nkambi bongeye kwisuganya baza kuvamo umutwe uzwi uyu munsi nka FDLR, hanyuma batangira ibitero byambukiranya umupaka batera u Rwanda, bihitana ubuzima bw’Abanyarwanda ibihumbi n’ibihumbi. Icyo gihe cyiswe icy’Abacengezi , kandi umupaka w’u Burengerazuba wabashije kugira umutekano usesuye mu mpera z’imyaka ya 1990 binyuze mu mbaraga n’ubufatanye bw’ingabo zacu n’abaturage bo muri ako gace bagize ubutwari bukomeye.
Kuva icyo gihe ingamba zacu z’ubwirinzi zidufasha kwirwanaho no kurinda Igihugu, duharanira ko ibitero nk’ibyo bitazongera na rimwe kugabwa ku Rwanda biturutse hakurya y’imipaka yacu.”

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *