‘U Rwanda ntirwapfa kabiri’ – Perezida Kagame.

NEWS Rwanda

Perezida Paul Kagame yijeje Abanyarwanda ko u Rwanda rutazongera gupfa ukundi kuko bidashoboka ko rushobora gupfa kabiri, bityo ko uwabigerageza bitamuhira.

Ibi Perezida Kagame yabivugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu muhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Repubulika yashingiye ku buhamya bwari bumaze gutangwa na Theoneste Ngiruwosanga wari umaze kugaragaza ubuzima bw’inzitane yanyuzemo mu 1994 ngo ashobore kurokoka.

Ngirowansanga yarondoye inshuro nyinshi, ibihe bikomeye birenga bitanu yisanganga ahanganye n’urupfu amaso ku yandi, ariko ku bw’amahirwe akarokoka, ati “Ubwo mundeba aha ndi umurame.”

Kuva kuri ADPR Shangi kugera ku Cyobo bari barise kuri “Croix-Rouge” batwaragamo imibiri y’Abatutsi ibihumbi n’ibihumbi bari bamaze kwicirwa i Shangi, ndetse n’inkomere bajyaga kuhicira, Ngirowonsanga yisanze yahawe umwana biganye wari Interahamwe ngo amutware nagera kuri icyo cyobo amutere icumu mu mutima amwice amunagemo, ariko ku bw’amahirwe aho na ho, aca mu rihumye iyo nterahamwe.

Amaze kuyicika yisanze yasubiye mu babyeyi aho iyo nterahamwe yari imukuye n’ubundi, ariko ahageze ababyeyi bikanga ko Interahamwe nizigaruka zikahamusanga ziribubicane, ariko umugore wa se wabo wari muri abo bagore arababwira ati “Uyu mwana uvuye kuri kiriya cyobo akagaruka aha nimumureke.”

Ni uko uwo mubyeyi yambuye umugore bari bamaze kwica ibitenge byitwa “amakanga” aramukenyeza neza ahinduka nk’umwana w’umukobwa, mbese asa n’abo bose bari aho. Nyuma ngo haje kuza itegeko ko muntu wongera kwicwa, ariko ku bw’amahirwe make, Interahamwe zigaruka aho bari bari “imwe iravuga iti ‘wowe ndagutwara uzajye underera abana.”

Ngirowonsanga ati “Nibutse ko ndi umuhungu nahise numva ibyanjye noneho birangiye, ariko ninginga uwo mugore wa data wacu ngo anyingingire mushiki wanjye wari aho, yemere abe ari we ujyana n’iyo nterahamwe mu mwanya wanjye.”

Mu Kiniga kinshi, Ngirowonsanga wavuze ko uwo mushiki we na we yarokotse bakaba bari bazanye Kwibuk, ati “Iyo abyibutse, arambwira ati ‘Warantanze’.”

Ngirowonsanga yageze aho avuga ko umuntu wese warokokeye mu cyari Cyangungu ari “Inkirirahato” kuko ntiyiyumvisha ukuntu barokotse kandi ibihe bya Jenoside banyuzemo, bitari byoroshye, byarabaye birebire kurenza ahandi kubera Abafaransa bari muri “Zone Turquoise” batumye Inkotanyi zitinda kubageraho.

Ni ubuhamya bwakoze Perezida Kagame ku mutima, ku buryo akurikije ibyo yumvise yavuse ati “Theoneste n’ubundi yarapfuye, ntabwo yapfa kabiri.”

Perezida Kagame yabwiye abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ko bafite akazi gakomeye kugire ngo babe bashobora guhindura amateka nk’ayo uko babishaka.

Ati ‘Rero bafite ibyo bazahangana na byo kugira ngo amateka nk’ayo bayagire ukundi.”

Perezida Kagame yavuze ko ibihe bihinduka bityo akaba ntawe uzongera gupfa nk’uko “Theoneste yapfuye.”

Ati “Buriya yarapfuye, kuba ari ho ni nko kuzuka. Ariko ntawakongera gupfa kuriya.”

Perezida Kagame yibukije abifuza gukomeza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ko bidashoboka, ariko abaha gasopo ati “Ntabwo wakwica umuntu kabiri, ubigerageje azakwica mbere y’uko umwica.”

Perezida Kagame wavugaga atuje ariko ubona asa n’urakaye yabwiye abirirwa bavugira hanze birata ibyo gutera u Rwanda, ko batabishobora kuko u Rwanda rutakwihanganira gupfa kabiri.

Ati “Ubwo turi aha mutureba, bamwe bajya bashinyagura bavugira hanze, igihugu cyose, igihugu cy’u Rwanda ureba ntabwo gishobora gupfa kabiri. Mbere y’uko wakwica u Rwanda ruzakwica.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda kandi baba abakuru, baba abana bahuriye kuri iyo myumvire ku buryo bitakorehera kurumeneramo uko wiboneye, abishimangira cyane, agira ati “Ntabwo wakwica abantu kabiri, ntibibaho ubwo utureba aha ntabwo twapfa kabiri. Ari twe bakuru ari abana bacu, ntawe uzabica kabiri, ntibishoboka ntabwo byakunda.”

Yakomeje abwiza abari aho ukuri akoresheje ururimi rw’Icyongereza, ko Abanyarwanda bazabaho nk’uko abantu bakwiriye kubaho, kandi nk’uko n’abandi bose babaho, kandi “Byanze bikunze, ntawe twabisaba, ntawe ntawe.”

Ati “Uko mbivuzi uku, hari ababyumva ukundi, hari abazabisubiramo ukundi, ariko uko mbuzivuze ni uko nguko abe ari ko mubitwara.”

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *