Perezida Paul Kagame yatangaje ko ingabo z’u Rwanda (RDF) n’izindi nzego z’umutekano zarwo zifite icyubahiro n’ubunyangamugayo zikesha imyitwarire myiza, kandi ko bidashobora guhindurwa n’ibihano cyangwa ibitutsi bituruka mu mahanga.
Kuri uyu wa 7 Mata 2026, ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zikomora iyi myitwarire ku rugamba rwo guhagarika Jenoside rwatangijwe na RPA Inkotanyi.
Yagize ati “Umuco n’imyitwarire biranga ingabo z’u Rwanda uyu munsi bikomoka kuri ibyo bihe bikomeye. Ni byo biyobora imyitwarire y’ingabo zacu ziri mu butumwa bw’amahoro mu mahanga kandi zagiye zibyubahirwa hose.”
Mu ntangiriro za Werurwe 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano ingabo z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi bazo, izishinja guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa Leta y’u Rwanda yateye utwatsi ibyo birego.
Perezida Kagame yagaragaje ko ibi bihano cyangwa ibitutsi ingabo z’u Rwanda zatukwa bidashobora gukuraho amateka meza zanditse kuva mu myaka 32 ishize kugeza zitanga umusanzu mu kugarura amahoro n’umutekano mu mahanga.
Ati “Rwose nta bihano cyangwa ibitutsi biturutse hanze bishobora guhindanya icyubahiro n’ubunyangamugayo bw’ingabo n’inzego z’umutekano z’u Rwanda kuko ziri mu zishoboye wasanga ahantu hose. Nzageza iki kibazo cy’ibihano ku rwego rwo hejuru kugira ngo numve impamvu y’aka karengane.”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bazi ingaruka z’ubuhezanguni bityo ko badashobora kubwihanganira, kandi ko Leta y’u Rwanda yumva neza ko ihame shingiro igomba kugenderaho ari ukurinda abasivili ko akaga kabageraho, ikaba ari yo mpamvu ishyize imbere kubarindira umutekano.
Ati “Nyuma ya Jenoside, Abanyarwanda twahisemo kwiyubakira igihugu cyacu twese hamwe, bijyana n’isezerano ryo kutazigera twemera ko politiki ya Jenoside yongera kugira aho ishinga imizi.”
Umukuru w’Igihugu yatangaje ko Jenoside idashobora kongera kuba mu Rwanda nubwo hari abafite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano, bahurira mu nama i Kinshasa nk’umuhungu wa Habyarimana Juvénal n’abandi.
Ati “Mbibabwire, Jenoside ntiyakongera kuba hano nubwo twumva urusaku, abantu baza bavuye i Burayi, bahurira i Kinshasa, umuhungu wa Habyarimana bene wabo n’abandi bakajyayo. Ibyo byose ni urusaku, ntacyo byabyara cyatugiraho ingaruka nk’ibyabaye hano. Ntibyaba. Simbivuga ku giti cyanjye, ndabivuga kubera ko nzi Abanyarwanda bose, abato n’abakuru, biteguye kubivuga nk’uko mbibabwira ubu.”
Perezida Kagame yasobanuye ko mu burasirazuba bwa RDC hari umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abahoze muri Leta yateguye Jenoside, ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’Interahamwe, watumye u Rwanda rushyiraho ingamba z’ubwirinzi nyuma yo kugaba ibitero byambukiranya imipaka byatwaye ubuzima bw’Abanyarwanda benshi.
Ati “Umupaka wo mu burengerazuba wabonye umutekano usesuye mu myaka ya za 1990, biturutse ku bwitange bw’ingabo zacu n’imikoranire n’abaturage baho b’intwari. Kuva icyo gihe, ingamba z’ubwirinzi zacu zigamije kugira ngo ibyo bitero bitazongera kwambuka umupaka wacu. Iki si ikibazo cyagashyizwe ku Rwanda gusa kuko ibyo byaba bisa no guhemba abadutera, maze u Rwanda rugahanirwa kwirwanaho.”
Perezida Kagame yavuze ko ingengabitekerezo ikomeje gukwirakwira mu karere, kandi ko itadakumiriwe, ishobora guteza akaga gakomeye nk’ako u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 32 ishize. Ku bavuga ko u Rwanda rukabiriza iki kibazo, yasobanuye ko ako ari agasuzuguro nk’akatumye Jenoside iba.
Ati “Ikitubeshaho u Rwanda muri iki gihe ni ubumwe bw’Abanyarwanda no kuba twemera tudashidikanya ko kimwe n’abandi bose, dufite uburenganzira bwo kubaho mu mutekano, dufite agaciro kandi tubanye mu mahoro n’abaturanyi bacu bose. Icyo dusaba abafatanyabikorwa bacu ni uko bifatanya natwe, tukarwanya ubuhezanguni, aho guhanira u Rwanda ko rwirwanaho.”
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko abazakomoka ku Banyarwanda bagomba kuzaragwa u Rwanda rutekanye, rwunze ubumwe kandi rushobora guhangana n’ibyagerageza kuruhungabanya, ahamya ko ari wo mwenda abakuru babafitiye.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

