Israel Mbonyi agiye kwamamaza ikinyobwa cya SKOL Brewery Ltd

Entertainment NEWS

Israel Mbonyi yamaze kumvikana n’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd ku bijyanye no kwamamaza ikinyobwa gishya cya ‘Maltona 0.0%’ kidasembuye, giherutse gushyirwa ku isoko.

Amakuru ahari akaba anemezwa n’uruhande rwa SKOL Brewery Ltd, avuga ko uyu muhanzi yamaze gushyira umukono ku masezerano ndetse n’amafoto yamaze gufatwa. Igisigaye ni ukuyasohora bakamutangaza nka ‘Brand Ambassador’ mushya w’iki kinyobwa.

Tuyishime Karimu, Umukozi ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL Brewery Ltd, yemeye ko aya makuru, icyakora avuga ko nta byinshi yayatangazaho kuko mu minsi ya vuba bari bushyire hanze byinshi ku byo bumvikanye.

Ku rundi ruhande, aya masezerano abaye aya kabiri nyuma y’ayo Israel Mbonyi aherutse gusinyana na Infinix Rwanda, aho aherutse guhabwa inshingano zo kwamamaza telefone zabo nshya.

Israel Mbonyi on X: "Someone's future Husband😜….. Halleluah Yemwe ! https://t.co/5dvootEliS" / X

 

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *