Israel yanze uruzinduko rwa Perezida Macron

NEWS

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel yakuriye inzira ku murima Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron wifuzaga gusura iki gihugu, nyuma yo kuvuga ko u Bufaransa buzemera ubwigenge bwa Palestine.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, yabwiye mugenzi we w’u Bufaransa, Jean-Noel Barrot ko Perezida Emmanuel Macron adahawe ikaze muri Israel “mu gihe bugikomeje umugambi wo guhungabanya Israel”.

Saar yavuze ko kwemeza Palestine nk’igihugu bihungabanya umutekano wa Israel ndetse ko Perezida Mahmoud Abbas atari umuntu wo kwizera mu biganiro.

Mu minsi ishize ikiganiro cyanyuze ku gitangazamakuru Kan cyo muri Israel, havugiwemo ko Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu yateye utwatsi ibyo guha Macron amahirwe yo gukorera uruzinduko muri Israel mbere y’Inteko Rusange ya Loni.

Byitezwe ko Emmanuel Macron azemeza Palestine nka Leta yigenga mu Nama rusange ya Loni iteganyijwe muri Nzeri 2025.

France's President Emmanuel Macron waves as he arrives to welcome Senegalese President for a meeting at the Elysee Presidential Palace in Paris on...

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *