Ngororero: Gitifu w’Umurenge afunzwe akekwaho gusambanya umwana

NEWS

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda, mu Karere ka Ngororero, akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko kuri tariki ya 11 Nyakanga 2025, uyu muyobozi w’imyaka 51 yatawe muri yombi nyuma y’uko hagaragaye ibimenyetso by’uko yasambanyije umwana utarageza imyaka y’ubukure akamutera inda, ubu akaba yaranabyaye.

Iki cyaha bivugwa ko cyabereye mu Murenge wa Bwira, Akagari ka Kabarondo, Umudugudu wa Gitarama, mu Karere ka Ngororero, mu kwezi kwa Mata 2015.

Dr. Murangira yibukije Abanyarwanda ko icyaha cyo gusambanya umwana kitajya gicika, kandi ko RIB itazihanganira uwo ari we wese ugikora. Yanihanangirije abantu bose bagira uruhare mu guhishira iki cyaha cyangwa gushaka kunga imiryango, abibutsa ko ibyo na byo bihanishwa n’amategeko.

Yagize ati: “Turakangurira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gutanga amakuru hakiri kare ku bana baba basambanyijwe kugira ngo abakekwaho uruhare babiryozwe n’amategeko.

Ababyeyi nabo barasabwa kureka imico mibi yo kwakira amafaranga yitwa ‘icyiru’ kugira ngo baceceke cyangwa bananire gutanga ikirego   ibyo ni icyaha cyo guhishira icyaha cy’ubugome.”

Kuri ubu, uyu muyobozi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gatumba, mu gihe iperereza rikomeje, dosiye ye ikaba yaratanzwe ku Bushinjacyaha ku wa 16 Nyakanga 2025.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *