Icyizere cy’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bishobora kumvikana ku guhagarika intambara burundu, cyatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigabanyukaho 6%.
Amakuru dukesha Reuters agaragaza ko igiciro cy’akagunguru ka peteroli cyagabanyutseho 5,85$ bingana na 5,7%, kigera kuri 97,69$.
Igiciro cy’akagungura ka peteroli icukurwa muri Texas izwi nka ‘U.S. West Texas Intermediate’ cyo cyagabanyutseho 6%, kigera kuri 90,85$.
Iki nicyo giciro gito kibayeho cy’ibikomoka kuri peteroli kuva ku wa 7 Gicurasi 2026.
Kumanuka kw’ibi biciro kwabayeho nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump atangaje ko ibyinshi byamaze kumvikanwaho hagati y’igihugu cye na Iran hagamijwe kurangiza intambara no gufungura umuhora wa Hormuz.
Nubwo bimeze gutyo, hari izindi ngingo Amerika ivuga ko itarumvikanaho na Iran, ndetse ku Cyumweru Trump yavuze ko ntacyihutisha igihugu cye mu bijyanye no kugirana amasezerano na Iran.
Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran biri gukora ku masezerano ashobora kurangiza intambara burundu. Nta ruhande ruratangaza ibiyakubiyemo, gusa zombi zivuga ko ageze kure.
CNN yatangaje ko zimwe mu ngingo z’ingenzi zishobora kuba ziri muri aya masezerano harimo ijyanye no gufungura umuhora wa Hormuz, ariko Iran ikifuza ko izakomeza kugenzura ibikorwa byawo.
Iran kandi ishaka ko Amerika ihagarika ibikorwa byo gufunga ibyambu byayo. Ku rundi ruhande, Amerika yifuza ko Iran ihagarika umugambi wo gukora intwaro za nucléaire.
Ikindi Iran isaba ni uko imitungo yayo irimo n’amafaranga yafatiriwe na banki mpuzamahanga irekurwa.
Kugeza ubu imirwano ihanganishije impande zombi isa n’iyacogoye nyuma y’aho Trump afashe icyemezo cyo kudasubukura ibitero nubwo igihe cy’agahenge kari kashyizweho cyarangiye.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

