Abagizi ba nabi muri Nigeria bashimuse abantu 25 mu bitero bibiri byabaye mu minsi ibiri ikurikiranye, mu bice bitandukanye by’iki gihugu.
Ku Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, ni bwo itsinda ry’abagizi ba nabi ryagabye igitero kuri sitasiyo ya Polisi n’ingoro y’umuyobozi muri Leta ya Kwara bashimuta abantu 10, banasiga batwitse iyo ngoro.
Leta ya Kwara yakunze kurangwa n’ibikorwa by’urugomo bifite aho bihurira n’amabandi yitwaje intwaro yo muri ako gace akorera mu mashyamba akaba azwiho gushimuta no gusaba amafaranga kugira ngo arekure abashimuswe.
Icyo gitero cyagabwe muri Yashikira, aho hashimuswe abantu 10 bajyanwa ahantu hataramenyekana.
Komiseri wa Polisi, Ojo Adekimi, yavuze ko inzego z’umutekano zatangije ibikorwa bihuriweho n’igisirikare n’abaturage mu gushakishiriza mu mashyamba yegereye ako gace n’aho bikekwaho abo bagizi ba nabi baba bihishe.
Yagaragaje ko ibyo bikorwa bifite intego yo kurokora abashimuswe no guta muri yombi ababigizemo uruhare.
Ikindi gitero cyagabwe ku bantu bari bari gusenga muri Ekiti. Polisi yatangaje ko abasengeraga muri Ori-Oke Ajaiye bagabweho igitero, hicwamo abantu batatu, 15 barashimutwa.
Amakuru kuri icyo gitero yatanzwe n’umupasiteri wo muri ako gace wasobanuye ko abateye, barashe ahagana Saa 8:30 z’Umugoroba wo ku wa Gatanu.
Polisi yatangaje kandi ko amatsinda yihariye arimo n’abakoresha drones n’abandi bafite ubumenyi bwihariye bagenwe mu rwego rwo gushakisha abashimuswe no guta muri yombi ababigizemo uruhare.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

