Ibikorwa byo gufotora abazahabwa indangamuntu koranabuhanga bigeze kuri 38% mu gihugu hose.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu, NIDA, cyatangaje ko ibikorwa byo gufotora no kwemeza imyirondoro ku bazahabwa indangamuntu koranabuhanga, bigeze kuri 38% mu gihugu hose. Iki gikorwa cyatangiriye mu turere dutandatu tw’Intara y’Amajyepfo, kigakomera mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali, ubu kigeze mu Ntara y’Iburasirazuba aho hasojweyo uturere dutatu twa Bugesera, Ngoma, na Kirehe. Muri iyi ntara, […]

Continue Reading

BAL: Petro de Luanda igiye guhatanira igikombe na RSSB Tigers.

Ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yageze ku mukino wa nyuma wa Basketball Africa League (BAL) 2026 nyuma yo gutsinda Al Ahly Ly yo muri Libya amanota 94-88 mu mukino wa ½. Uyu mukino wabereye muri BK Arena, ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 28 Gicurasi 2026. Iyi ntsinzi yahise ihesha […]

Continue Reading

Amerika yabujije abaturage bayo kujya muri Uganda kubera Ebola.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabujije abaturage b’iki gihugu kugirira ingendo muri Uganda kubera ko ibyago byo kwandura icyorezo cya Ebola bikomeye kwiyongera. Ni icyemezo Amerika yatangaje ku wa 28 Gicurasi 2026, nyuma y’umunsi umwe Ikigo cya Amerika gishinzwe gukumira ibyorezo gitangaje ko Uganda yashyizwe ku rwego rwa kabiri ku bijyanye […]

Continue Reading

Kenya: Abanyeshuri b’abakobwa 16 bishwe n’inkongi y’umuriro.

Abanyeshuri b’abakobwa 16 baguye mu nkongi y’umuriro yibasiye ishuri ryisumbuye rya Utumishi Girls School riherereye mu Mujyi wa Gilgil muri Kenya. Iyi nkongi yatangiye mu masaha y’igicuku gishyira kuri uyu wa Kane ubwo abanyeshuri bari baryamye. Yibasiye icyumba kiraramo abanyeshuri bagera kuri 220. Bahise batangira kugerageza guhunga iyi nkongi bitera umuvundo ukomeye, aho abagera kuri […]

Continue Reading

Dr Semwaga Emmanuel wafashaga mu kubyara yarafunzwe! Abantu 50 buri munsi yafashaga bazaba aba nde ?.

Ibitaro yakoragaho bivuga ko yari afite ubushobozi bwo kwakira abakiriya 50 ku munsi bakeneye ziriya serivisi z’urubyaro. Yari umuganga muri ‘Mediheal Diagnostic and Fertility Centre’ Ibitaro byo mu mujyi wa Kigali. Nyuma y’ibyumweru bibiri afungiye muri kasho, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo muri gereza ya Mageragere. Dr Semwaga Emmanuel ari […]

Continue Reading

Abagura indaya baburiwe – icyo itegeko rivuga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwibukije Abanyarwanda ko gutanga amafaranga cyangwa ikindi gihembo, ikiguzi hagamijwe gukora imibonano mpuzabitsina ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ku wa 25 Gicurasi 2026, mu kiganiro cyateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) na RIB, cyagarukaga ku kurwanya ibikorwa byo […]

Continue Reading

BAL 2026: RSSB Tigers yakoreye amateka imbere ya Perezida Kagame

RSSB Tigers BBC yanditse amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yageze ku mukino wa nyuma mu marushanwa ya BAL, nyuma yo gutsinda Al Ahly yo mu Misiri amanota 106-97. Muri uyu mukino w’ishyiraniro wakiniwe muri BK Arena kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Gicurasi 2026, witabiriwe n’abafana bagera ku 6.530 bayobowe […]

Continue Reading

Mifotra yashyize umucyo ku cyiswe izamuka ry’umushahara w’abakozi ba Leta.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda, yatangaje ko ibyo abantu bamwe bise izamuka ry’imishahara ku bayobozi bo mu bigo bya Leta atari byo, igaragaza ko nta mpinduka zabayeho ku mafaranga abakozi batahana. MIFOTRA yatangaje ko hashingiwe ku ku iteka ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 23 Mata 2026 rihindura itegeko nimero 017/2020 ryo […]

Continue Reading

Kigali: Umusore wishimiraga igikombe Arsenal yatwaye yapfuye bitunguranye

Umusore w’imyaka 28 witwa Tuyishimire Leandre wari utuye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, mu Kagari ka Kagugu ahazwi nka Batsinda, yapfuye bitunguranye hakekwa inzoga zizwi nk’ibyuma yari amaze iminsi asangira na bagenzi be bishimira igikombe cya shampiyona ikipe ya Arsenal yatwaye. Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki 26 Gicurasi […]

Continue Reading

Iran yashinje Amerika kurenga ku gahenge, iteguza kwihorera.

Guverinoma ya Iran yatangaje ko igitero Amerika yagabye mu Ntara ya Hormozgan mu majyepfo y’igihugu kigamije kwangiza aharasirwa missiles n’ubwato hafi y’inzira ya Hormuz, ari uburyo bwo kurenga ku gahenge impande zombi zumvikanyeho Ku wa 26 Gicurasi, Ingabo za Amerika ziri mu Burasirazuba bwo hagati zagabye igitero mu majyepfo ya Iran hagamijwe kurasa ubwato bashinja […]

Continue Reading