Muhanga: Abantu 9 barimo umugore batawe muri yombi

NEWS

Polisi ikorera mu Murenge wa Kabacuzi, Akarere ka Muhanga yafashe abantu 9 harimo batanu bari bafite toni imwe n’ibiro 123 by’amabuye y’agaciro na bane bacukuraga mu buryo butemewe.

Iyi operasiyo yo gufata aba bantu 9 bakekwaho iki cyaha, yabaye kuri uyu Mbere taliki ya 25/05/2026 mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Kabacuzi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE byakozwe ku bufatanye n’abaturage  hafatwa abantu 9 bacukuraga bakanagura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

CIP Hassan avuga ko mu bindi byaha aba bakurikiranyweho birimo gushora urubyiruko mu “bikorwa bigayitse by’ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko.”

Ati: ”Muri abo 9 batanu bafatanywe toni imwe n’ibilo 123 bya Coltan na Gasegereti bivanze.”

Hassan avuga ko abandi bane bacukuraga amabuye mu buryo butemewe.

Polisi ishimira abaturage batangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha, akavuga ko ibi bigaragaza ko hari bamwe bamaze gusobanukirwa ko umutekano ari inshingano rusange.

Polisi kandi iributsa abo bake bacyishora mu bikorwa bigayitse bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage kubireka kuko amayeri bakoresha Polisi yatahuye.

Abafashwe bafungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Kiyumba aho ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *