Ibitero by’u Burusiya muri Ukraine byayobeye muri Romania bikomeretsa babiri

NEWS Politics

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Romania yatangaje ko indege nto zitangira abapilot(drones) z’u Burusiya zarashe ku nyubako yo guturamo iri Mujyi wa Galati uherereye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’iki gihugu hakomereka abantu babiri. 

Reuters yatangaje ko icyo gitero cyabaye mu ijoro ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2026, ubwo u Burusiya bwashakaga kurasa muri Ukraine ariko bukarasa muri Romania, hafi y’umupaka w’iki gihugu na Ukraine.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Romania, Toiu Oana, yatangaje ko mu iperereza ryakozwe na Minisiteri ishinzwe Umutekano ryagaragaje ko ibi bitero byaturutse mu Burusiya.

Nyuma y’iri perereza, Ambasaderi w’u Burusiya muri iki gihugu yahise ahamangazwa kugira ngo asobanure iyi myitwarire y’igihugu cye.

Minisitiri Oana yavuze ibi bishobora kugira ingaruka ku mubano w’igihugu cye n’u Burusiya, ashimangira ko bigomba kuganirwaho binyuze muri za Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu byombi.

Perezida wa Romania, Nicusor Dan yahise ahamagaza Inama Nkuru y’Umutekano n’Ingabo y’icyo gihugu, avuga ko ari ikibazo gikomeye kurusha ibindi byose byigeze bigera ku butaka bwa Romania kuva intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yatangira mu mwaka wa 2022.

Yavuze ko muri iyi nama haganirirwamo, igisubizo nyacyo kuri ubu bushotoranyi bw’u Burusiya.

Binyuze mu bayobozi batandukanye, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), wanenze u Burusiya, uvuga ko ubushotoranyi bw’u Burusiya bwarenze umurongo.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, yavuze ko ubushotoranyi bwafashe undi murongo kandi bari gutegura gufatira u Burusiya ibihano.

Uretse Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Umuryango wo gutabarana wa NATO na wo wanenze u Burusiya, uvuga ko ibi bigaragaraza ko iki gihugu nta kintu kijya kitaho.

Kugeza ubu u Burusiya ntacyo buratangaza kuri ibi, gusa si ubwa mbere ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byari biyobeye muri Romania kuko kuva intambara yatangira mu 2022, ibitero 10 by’u Burusiya byageze mu kirere cya Romania ni mu gihe ibindi 50 byabereye hafi y’umupaka wayo na Ukraine bigateza ihungabana.

Uretse abantu babiri bakomeretse, abandi 70 bahunze ahaguye ibisasu nyuma y’uko biteje inkongi y’umuriro nk’uko abashinzwe ubutabazi muri Romania babitangaje.

Iperereza ryakozwe na Minisiteri ishinzwe umutekano ya Romania ryagaragaje ko ibi bitero byaturutse mu Burusiya.

Ibitero 10 by’u Burusiya bimaze kugwa muri Romania kuva intambara ihanganishije Ukraine n’u Burusiya yatangira mu 2022.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *