King James yemeje ko hari umunsi wa kabiri w’igitaramo cye.

NEWS

King James n’itsinda ry’abo bafatanyije gutegura igitaramo cye ‘20 Years of King James’, bemeje ko bamaze gushyiraho umunsi wa kabiri nyuma y’uko amatike y’umunsi wa mbere ashize ku isoko mu gihe cy’iminsi itatu.

Ibi King James na Bruce Intore uhagarariye ‘Intore Entertainment’ iri gufasha uyu muhanzi ibijyanye no gutegura iki gitaramo, bavuze ko bashyizeho uyu munsi nyuma yo kubona ko hari ababuze amatike kandi bifuzaga kwitabira.

Bruce Intore yagize ati “Nyuma yo gushyira hanze amatike y’umunsi wa mbere twayashyize hanze aragurwa arashira, nyuma y’uko ashize twabonye abafana benshi bifuzaga kwitabira ariko bayabuze, bamwe bifuzaga ko twanacyimurira muri Stade Amahoro ariko turebye dusanga dufite igihe gito cyo kubitegura. Byatumye dufata icyemezo cyo gushyiraho umunsi wa kabiri kandi wemejwe, amatike azasohoka tariki 1 Kamena 2026.”

King James we yagize ati “Umunsi wa kabiri muri rusange ntabwo bimenyerewe mu Rwanda twari tuzi ko duteguye igitaramo kimwe bikarangira […] ariko bitewe n’uko amatike yahise agurwa kandi dusabwa kumva ibitekerezo by’abafana cyane ko ari bo dukorera, benshi bifuzaga Stade Amahoro gusa mu byumweru bitatu byari bigoye kubikora dusanga umwanzuro ari ugukora umunsi wa kabiri kugira ngo abatarabonye amatike bayabonye.”

Igitaramo cy’umunsi wa kabiri byitezwe ko kizaba ku wa 2 Kanama 2026 mu gihe icya mbere kizaba cyabaye ku wa 1 Kanama 2026.

King James abajijwe niba n’amatike ashize yategura igitaramo cy’umunsi wa gatatu, yavuze ko kugeza ubu nta gahunda afite bigenze bityo byasaba ko yazaba agikora nyuma.

Aha ninaho yahise ateguza album yo mu njyana ya Jazz ateganya gusohora akaba yazakora igitaramo cyo kuyimurika nubwo atahize yemeza igihe yazasohokera.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *