Abasora bibukijwe kumenyekanisha ku gihe avansi ya kabiri y’umusoro ku nyungu wa 2025

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasabye abakora imirimo ibyara inyungu kumenyekanisha no kwishyura avansi ya kabiri y’umusoro ku nyungu z’umwaka wa 2025 hakiri kare, kugira ngo ukeneye ubufasha abashe kubuhabwa. Iyi avansi irimo kubarwa hashingiwe ku byacurujwe muri Mata, Gicurasi na Kamena 2025. Usora ahera ku musoro yishyuye mu mwaka ushize, akagabanya n’igicuruzo cy’uwo mwaka, agakuba […]

Continue Reading

Kinshasa: Urugo rwa Azarias Ruberwa wabaye Visi Perezida rwatewe n’abasirikare

Abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda abayobozi bakuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bateye urugo rwa Azarias Ruberwa wabaye Visi Perezida w’iki gihugu kuva mu 2003 kugeza mu 2006, birara mu mutungo we. Umuryango wa Ruberwa wasobanuye ko uru rugo ruherereye muri Komini Gombe mu mujyi wa Kinshasa rwatewe n’abasirikare bagera ku 150 […]

Continue Reading

Ibishya ku kwishyura indishyi zikomoka ku mpanuka z’ibinyabiziga n’inyamaswa mu Rwanda

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rigena indishyi zikomoka ku mpanuka z’ibinyabiziga n’inyamaswa, rigaragaramo zimwe mu ngingo nshya zirebana no kubara indishyi. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Godfrey Kabera, yasobanuriye Abadepite ko umushinga w’itegeko wateguwe mu rwego rwo guhuza amategeko abiri atandukanye agenga indishyi zikomoka ku mpanuka mu […]

Continue Reading

Hakozwe AI ishobora gupima kanseri y’ibere n’indwara z’umutima icyarimwe

Abashakashatsi bo muri Australia bakoze ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) rishobora gupima kanseri y’ibere n’indwara z’umutima ryifashishije amafoto yo kwa muganga (mammograms), rikabikorera rimwe. Iri koranabuhanga ryageragerejwe ku mafoto agera ku bihumbi 50, y’abagore bisuzumishije kanseri y’ibere mu gihe cy’imyaka icyenda. Aba bashakashatsi bavuze ko ibisubizo by’iyi AI byagiye bihura n’ibyo abaganga basanzwe basuzuma izi ndwara […]

Continue Reading

U Rwanda n’u Bushinwa bemeranyije kwagura umubano mu bya gisirikare

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri, Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa byasinyanye amasezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare n’umutekano. Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yemeje ko ayo masezerano ari intambwe ikomeye mu kurushaho kwimakaza umubano w’ibihugu byombi usanzwe ari nta makemwa. Igikorwa cyo gusinya amasezerano y’ubutwererane bwa gisirikare hagati y’u Bushinwa n’u […]

Continue Reading

U Bubiligi bwashyize bwemera ko gufatira u Rwanda ibihano bitakemura amakimbirane yo muri RDC

Minisitiri w’Ubanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yashyize yemera ko gufatira ibihano umutwe witwaje intwaro wa M23 n’abofisiye mu ngabo z’u Rwanda bidashobora gukemura burundu amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, Guverinoma y’u Bubiligi yayoboye ubukangurambaga bwari bugamije gusaba ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi […]

Continue Reading

Rubavu: Abamotari barembejwe n’ibihombo bituruka ku ibura rya parikingi

Mu Mujyi wa Rubavu hakomeje kugaragara ikibazo cy’uko abamotari badashobora kubona aho bahagarara hemewe kandi hagenwe nka parikingi, ibintu bituma bakorera mu kavuyo ndetse n’abagenzi bakabihomberamo. Abamotari bavuga ko kuba nta parikingi ihagije ibateganyirijwe bituma bahagarara mu mihanda, rimwe na rimwe bagahura n’ibihano bya Polisi, cyangwa bakabangamira abatambuka. Hari n’abavuga ko ibi bibakururira ibihombo kuko […]

Continue Reading

Wazalendo basabye gushyirwa muri Guverirnoma

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwadabagije ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo, burigira nk’ishami ry’igisirikare cy’igihugu nyuma yo kuryinjiza mu mutwe w’Inkeragutabara, bukariha ibikoresho, ibiribwa n’umushahara. Imitwe igize Wazalendo igenzura uduce twinshi mu burasirazuba bwa RDC, tumwe muri two dukungahaye ku mutungo kamere urimo amabuye agaciro. Isoresha abaturage binyuranyije n’amategeko, ikirara mu masambu yabo, igacanisha […]

Continue Reading

Minisitiri Mukazayire yagaragaje ko u Rwanda rutarava mu biganiro na Formula 1

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko u Rwanda rutarava mu biganiro byo kwakira Grand Prix ya Formula 1 kandi icyizere cyo kwakira iryo rushanwa kiri hejuru ugereranyije n’uko ibiganiro biri kugenda. Mu Ukuboza 2024, ni bwo Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Isiganwa rya Formula 1, rikaba irya mbere ribereye […]

Continue Reading

Uganda: Umuganga yirukanywe azira kuvuga ko azahatana mu matora ya Perezida

Dr. Deo Lukyamuzi Kizito, wari usanzwe ari inzobere mu kubaga mu bitaro bya Case biherereye i Nsambya muri Uganda, yirukanywe azira kuvuga ko aziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Mutarama mu 2026. Dr. Deo Lukyamuzi Kizito yirukanywe ku wa 16 Nzeri 2025. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Case bwavuze ko bwirukanye Dr. Deo Lukyamuzi, kuko yafashe […]

Continue Reading