UEFA Champions League: Real Madrid na Arsenal zatangiye neza

Sports

Imikino ya UEFA Champions League ya 2025/26 yatangiye guca ibintu, aho amakipe akomeye yo ku mugabane w’u Burayi yatangiye kwerekana ko yiteguye guhatanira igikombe cy’uyu mwaka.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025, Arsenal yatsinze Atletico Bilbao ibitego 2-0 mu gihe Real Madrid yatsinze Olympique de Marseille ibitego 2-1.

Umukino wabimburiye indi yose wabereye kuri Estadio San Mamés i Bilbao. Arsenal yo mu Bwongereza yagaragaje imbaraga mu minota ya nyuma, aho Gabriel Martinelli winjiye mu kibuga asimbuye Eberechi Eze yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 72. Leandro Trossard yatsinze icya kabiri ku munota wa 87, ashimangira intsinzi y’Arsenal.

Ku rundi ruhande, Real Madrid yakiriye Olympique de Marseille i Santiago Bernabéu. Kylian Mbappé, rutahizamu witezweho byinshi, ni we wabaye intwari atsinda ibitego bibiri byafashije Real gutangira neza. Olympique de Marseille yo yabonye igitego cy’impozamarira gitsinzwe na Timothy Weah.

Uyu mukino waranzwe n’udushya, kuko Dani Carvajal, kapiteni wa Real Madrid, yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita umutwe umunyezamu Geronimo Rulli.

Indi mikino yabaye,Tottenham Hotspur yatsinze Villareal 1-0, igitego cyitsinzwe na Luiz Junior.

Juventus yanganyije na Borussia Dortmund 4-4 mu mukino w’imvura y’ibitego.

PSV Eindhoven yatsinzwe na Royal Union SG ibitego 3-1.

Benfica yatsindiwe mu rugo na Qarabag ibitego 3-2.

Muri rusange, imikino itandatu yabaye ku munsi wa mbere yabonetsemo ibitego 23, ikerekana ko uyu mwaka ushobora kuzaba uryoshye kurushaho.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu

Olympiacos vs Pafos

Slavia Praha vs Bodo Glimt

Ajax vs Inter Milan

Bayern Munich vs Chelsea

Liverpool vs Atletico Madrid

PSG vs Atalanta

UEFA Champions League y’uyu mwaka ikomeje gutanga icyizere cy’imikino myinshi ishyushye, aho buri kipe izakora ibishoboka byose kugira ngo yegukane igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere i Burayi.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *