Ingabo z’u Rwanda zavuye abarenga 200 muri Centrafrique ku buntu

NEWS

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique zigize amatsinda ya RWABG VII na RWAMED X yita ku buvuzi, zahaye serivisi z’ubuvuzi abarenga 200 bo mu Bitaro bya Sam-Ouandja ku buntu.

Aba baturage basuzumwe ndetse banavurwa indwara zitandukanye bikorwa nta kiguzi batanze. Hasuzumwe indwara zirimo malaria indwara zo mu nda, iz’imikaya, iz’ubuhumekero, izifata abana, n’iz’abagore hanasuzwumwa abaturage indwara zitandura ndetse berekwa uko bakwita ku buzima bwabo.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RWABG VII, Maj Emmanuel Kayinamura, yasabye abaturage kwimakaza isuku, kubungabunga amasoko y’amazi meza bakoresha ndetse no kuryama mu nziritamibu zikoranywe umuti.

Umwe mu bayobozi bo muri icyo gice witwa Omar Ramadhan, yashimiye Ingabo z’u Rwanda zikomeje kubafasha mu birenze ku mutekano zibabungabungira umunsi ku wundi.

Ni igikorwa kigaragaza uburyo abari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique n’Ingabo z’u Rwanda biyemeje guteza imbere ubuzima bw’abatuye muri iki gihugu no gukomeza guteza imbere ibikorwa ingabo zihuriramo n’abasivili.

Muri Werurwe 2025 kandi n’Itsinda rya RWAMED X na bwo ryavuye abantu barenga 400 abo muri Repubulika ya Centrafrique indwara zitandukanye zirimo na malaria ku batuye muri Komine ya Mingala, kandi bigakorwa ku buntu.

Icyo gihe abo baturage banasuzumye indwara zitandura nk’umuvuduko w’amaraso na diabète, hagamijwe gufasha abaturage kumenya uko bahagaze n’uko bafata neza ubuzima bwabo, bakirinda indwara.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *