Robert Redford wamamaye i Hollywood yitabye Imana

Entertainment

Umukinnyi wa filime akaba n’uzitunganya, Robert Redford, wamamaye mu ruganda rwa sinema i Hollywood yitabye Imana ku myaka 89.

Uyu mugabo wamenyekanye muri filime zirimo ‘Butch Cassidy and the Sundance Kid’ na ‘The Sting’, yitabye Imana kuri uyu wa 16 Nzeri 2025.

Abari bashinzwe kumenyekanisha amakuru ye bashyize hanze itangazo, bavuga ko yitabye Imana ari iwe mu rugo muri Leta ya Utah, agace yakundaga aho yari akikijwe n’abamukundaga. Rirakomeza riti “Azakumburwa by’ikirenga.’’

Bamwe mu bamwunamiye barimo umukinnyi wa filime Meryl Streep, bigeze gukorana muri Out of Africa, wagize ati “Imwe mu ntare iratabarutse. Ruhukira mu mahoro nshuti yanjye ikomeye.”

Ni mu gihe Jamie Lee Curtis yanditse kuri Threads ati“Ubuzima! Umuryango. Ubugeni. Ihinduka. Ubutwari. Umurage. Warakoze Robert Redford.”

Umuyobozi w’ifatwa ry’amafilime, Ron Howard, we mu butumwa yashyize kuri X yamwise “umunyabigwi mu muco, n’umuntu wahinduye amateka ya sinema.”

AFP yatangaje ko Perezida Trump ubwo yasohokaga muri White House mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa kabiri ubwo inkuru y’uyu mugabo yamaraga kumenyekana, yavuze ko ‘Robert Redford yigeze kugira imyaka ikurikiranye aho nta wamuhigaga. Hari igihe yari ku rwego rwo hejuru. Ntekereza ko yari udasanzwe.’

Redford yamenyekanye cyane muri filime zikomeye nka Butch Cassidy and the Sundance Kid (1969), The Sting (1973), All the President’s Men (1976) na Out of Africa (1985) yakinanye na Meryl Streep.

Mu 1980, yegukanye igihe cya Oscar mu cyiciro cy’umuyobozi wa filime mwiza (Best Director) kubera filime Ordinary People. Uretse kuba umukinnyi n’umuyobozi, Redford ni we washinze Sundance Film Festival, yagiye itangirana na benshi ubwo babaga bakizamuka kugeza bageze ku rwego rwo hejuru muri Hollywood.

Robert Redford yari yarashakanye mbere na Lola Van Wagenen kuva mu 1958 kugeza mu 1985. Batandukana nyuma y’imyaka irenga 25 babana. Bari bafite abana bane barimo uwitwa Scott wapfuye afite amezi abiri gusa mu 1959, Shauna, James wapfuye mu 2020 azize kanseri ndetse na Amy.

Nyuma yo gutandukana na Lola Van Wagenen, Redford yashatse bwa kabiri mu 2009, Sibylle Szaggars babanaga kugeza apfuye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025.

Robert Redford attends Sundance Institute's 'An Artist at the Table Presented by IMDbPro' at the 2020 Sundance Film Festival on January 23, 2020 in...

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *