Connect with us

Sports

Xavi Hernandez ashobora gusohoka muri FC Barcelona bitunguranye kubera imyitwarire

Published

on

Umunya-Esipanye wimyaka 44 Xavi Hernandez Creus ashobora gusohoka muri FC Barcelona igihe yihaye kitageze, mugihe yaba asezerewe n’ikipe ya Napoli mumikino ya UEFA Champions League aho bageze muri 1/8 cy’irangiza, ibi bikaba bivugwa n’ikinyamakuru gikorera muri Esipanye AS.

 

Xavi Hernandez yatangaje ko atazakomeza gutoza FC Barcelona ubwo umwaka w’imikino uzaba urangiye taliki 30 Kamena 2024, Ibi akaba yarabivuze nyuma y’umukino batsinzwemo na Villa Real ibitego 5-3 byatumye isigara ku manota 10 kurutonde rwa Shampiyona inyuma ya mukeba Real Madrid.

 

Ati “Mbere yuko mumbaza ibibazo by’ingenzi, ndashaka gutangaza ko guhera kuya 30 Kamena ntazakomeza nk’umutoza wa Barca, “Xavi.

“Twagiye tubiganiraho na Laporta ndetse n’abashinzwe siporo, kandi nk’uwihebeye ikipe ndatekereza ko iyi kipe ikeneye impinduka zingirakamaro”

Umutoza Xavi ashobora gusezererwa imburagihe

“Nk’umukunzi w’ikipe, ntekereza ku ikipe ndetse no ku bakinnyi, ndatekereza ko bazisanzura kandi bagatuza. Ntekereza nk’umuntu w’ikipe, ntekereza ko ikintu cyiza gukora ari ukugenda ku ya 30 Kamena”

 

“Bivuze ko nzatanga byose nshoboye mumezi 4 yose asigaye, ndatekereza ko dushobora kugira ibihe byiza kandi twizere ko imbaraga zizahinduka”