Connect with us

Sports

Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

Published

on

Mu mpera z’iki cyumweru gishize mu bihugu bitandukanye, imikino ya shampiyona yarakinwe ndetse n’andi marushanwa arakomeza mu gihe umwaka w’imikino uri kugana ku musozo.

Uko ni nako bimeze ku bakinnyi b’Abanyarwanda bagiye gukina hanze y’u Rwanda bafashije amakipe yabo nubwo hari abo shampiyona zabo zitahiriye muri iyi minsi.

Mu mpera z’iki Cyumweru muri Kenya Shampiyona yakomezaga ku munsi wa 28, AFC Leopards ikinamo Rutahizamu Gitego Arthur yatsinze Bandari FC igitego 1-0

Gitego yakinnye iminota 85 asimburwa na Victor Omune.

Ku rundi ruhande Gor Mahia ikinamo ya Sibomana Patrick na Emery Bayisenge yatsinze Muranga Seal ibitego 3-1.

Abakinnyi bombi nta numwe wifashishijwe muri uyu mukino, kugeza ku munsi wa 28 wa shampiyona Gor Mahia ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 60 irusha Kenya Police amanota 9

Ku Cyumweru, mu Bubiligi hakinwe imikino ya Shampiyona, St. Liège ikinamo Hakim Sahabo yongeye gutakaza umukino nyuma yo gutsindwa OH leuven ibitego 3-1.

Muri uyu mukino Sahabo yakinnye iminota 45 y’igice cya mbere asimburwa ku munota wa 46 w’igice cya kabiri.

Ni mu gihe umunyezamu Maxime Wenssens ukinira Royale Union SG atigeze agaragara mu bakinnyi bifashishijwe mu mukino ikipe ye yanganyijemo na Anderlecht ubusa ku busa.

Muri Macedonia KF Shkupi ikinamo myugariro Rwatubyaye Abdul yatsinzwe na shekndija ibitego 2-0 mu mukino Rwatubyaye yakinnye iminota yose.

Ikipe ye yahise itakaza umwanya wa mbere ufatwa na Shekndija ifite amanota 61 mu gihe Shukpi iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 58 muri Shampiyona yo muri iki gihugu.

Mu gihugu cya Norvge myugariro Mutsinzi Ange yakinnye iminota 90 mu mukino ikipe ye FC Jerve yo mu cyiciro cya kabiri yatsinzemo Brann ibitego 2-1.

İzi mpera z’iki cyumweru ntizagenze neza kuri Byiringiro Lague na Mukunzi Yannnick bakina mu cyiciro cya kabiri muri Sweden kuko ikipe yabo ya Sandvikens IF yatsinzwe na Brage igitego 1-0.

Muri uyu mukino Yannick Mukunzi yinjiye mu kibuga ku munota wa 86 asimbuye mu gihe Lague Byiringiro yagumye ku ntebe y’Abasimbura.

Ku rundi ruhande Gefle ikinamo Rafael York yanganyije ubusa ku busa na Oster, muri uyu mukino York yakinnye iminota yose y’umukino.

Umunyezamu Ntwali Fiarce ukinira TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo yanganyije na Sekhukhune United ubusa ku busa mu mukino Fiacre yakinnye iminota yose y’umukino.

Kugeza ku munsi wa 26 wa Shampiyona TS Galaxy iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 38 mu mikino 25 imaze gukina.

Mu gihugu cya Morocco AS FAR Rabat ikinamo myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ nta mukino wa Shampiyona yari afite mu mpera z’icyumweru.

Rutahizamu Nshuti Innocent ukina muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri One Knoxville yanganyije na Richmond Kickers igitego 1-1, muri uyu mukino Nshuti Innocent yinjije mu kibuga ku munota wa 46 mu gice cya kabiri.

Kugeza ku munsi wa karindwi ikipe ya One Knoxville iri ku mwanya wa kane n’amanota 10 mu mikino itanu imaze gukina.

Al Ahli Tripoli muri Libya ikinamo Manzi Thierry yo ntiyakinnye muri izi mpera z’icyumweru ahubwo ifite umukino kuri uyu wa kabiri na Asaria.

Muri Ukraine shampiyona yarakomeje ku munsi wa 26 FC Kryvbas Kryvyi Rih ukinamo kapiteni Djihad Bizimana umukino yari ifite  Dnipro saa sita z’amanywa kuri uyu wa mbere yahagaze utarangiye aho iyi kipe ikinamo umunyarwanda yari yatsinzwe igitego kimwe ku busa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *