Umuyobozi wafungiye abaturage mu biro by’Akagari ari gukurikiranwa: Minisitiri Habimana

NEWS

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yanenze imyitwarire ya bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bakomeje gufungira abaturage mu biro by’Akagari, avuga ko bitemewe  kandi bidakwiye.

‎Minisitiri Habimana, yabitangaje kuri uyu Gatanu tariki 08 Gicurasi 2026, abinyujije ku rukuta rwe rwa X.

‎Yabitangaje nyuma y’aho mu Karere ka Gicumbi humvikanye inkuru y’umusaza n’umukecuru bafungiwe mu biro by’Akagari ka Cyandaro bazanywe no kwishyura amafaranga y’ibyo bikekwa ko byibwe n’umwana wabo.

‎Aba baturage bavuga ko bari bajyanye amafaranga make kugira ngo bishyure igice cy’umwenda andi bazayishyure nyuma, ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari akanga kuyakira, ahubwo agahita abafungirana akigendera.

‎Abaturage babonye bavuze ko bitemewe kuko Akagari kadafite ububasha bwo gufunga abaturage.

‎Minisitiri Habimana yavuze ko ibi bikorwa biri gukurikiranwa kugira ngo bitazongera kubaho ahandi.

‎Yagize ati “Ibyo uyu Gitifu w’Akagari yakoze byo gukingirana abaturage akigendera ntibyemewe na gato kandi ntibikwiye. Biri gukurikiranwa uko bikwiye kugira ngo bitazongera”.

‎Uretse aha Karere ka Gicibo, mu Karere ka Karongi haherutse kwirukanwa abakozi batatu bazira amakosa arimo gufungira abaturage mu biro by’akagari no kumena ibanga ry’akazi.

‎Icyo gihe ubuyobozi bw’aka karere bwibukije ko inzego z’Akagari zigomba gukorana n’iz’umutekano aho kwifatira ibyemezo byo gufunga abaturage.

Umukecuru n’umusaza bo mu Karere ka Gicumbi baherutse gufungirwa mu biro by’Akagari bagiye guhabwa ubutabera.



What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

100%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *