Perezida Kagame yavuze ku gukura Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.

NEWS Politics

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rushobora gukura Ingabo zarwo mu Ntara ya Cabo Delgado yo mu Majyaruguru ya Mozambique, aho zafashaga kurwanya imitwe yitwaje intwaro, mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi hagarika inkunga y’amafaranga ashyirwa muri ibyo bikorwa.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Jeune Afrique cyagarutse ku ngingo zitandukanye aho yagaragaje ko miliyoni 20 z’Amayero ku mwaka, Abanyaburayi bashyira muri ibyo bikorwa bavuga ko ari menshi, ndetse bamwe bakibaza niba u Rwanda rubikwiye ariko kandi ashimangira babaye babona bidashoboka u Rwanda rwiteguye gucyura ingabo zarwo.

Yagize ati:”Igisubizo cyanjye kiroroshye; muri ibi bihe, ntacyo bimaze kuyaduha. Ariko niba nta muntu wemeye kwishyura ikiguzi cyo gukomeza iki gikorwa, twiteguye gucyura ingabo zacu zifite byinshi zakora, igihe icyo ari cyo cyose.”

Yagaragaje ko kuva Ingabo z’u Rwanda zigiye muri Mozambique hashize hafi imyaka itanu kandi zagize uruhare rufatika mu kugarura ituze, ariko bidakwiye ko zitanga ngo zinishyura ikiguzi cya serivise zitanga.

Yagize ati:” Twakoze uko dushoboye kandi ibintu byarushijeho kuba byiza cyane. Ariko se birumvikana ko tugomba kwishyura serivisi dutanga? Ese birakwiye ko twitanga tukongera tukishyura nuko kwitanga?”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko kuba u Burayi butanga miliyoni 20 z’Amayero mu gushyigikira ubwo butumwa atari impano igenewe u Rwanda, ahubwo ari ubufasha bugenewe Mozambique.

Yagaragaje ko u Rwanda rukoresha inshuro enye cyangwa eshanu ayo mafaranga kugira ngo ingabo zirenga 5000 zikore kariya kazi, hakiyongeraho n’Abapolisi, avuga ko amasosiyete manini akora ibijyanye n’ingufu muri ako karere agomba gushaka nuko ashyigikira ubwo butuma kuko umutekano usaba igiciro.

Yagize ati: “Amasosiyete manini akora ibijyanye n’ingufu muri aka karere nka Total, Exxon Mobil cyangwa ENI agomba gushaka uko atera inkunga umutekano akeneye.

Umutekano ugira igiciro, kandi ugereranyije n’ishoramari bakora ni gito cyane. Ibi bigo hamwe na Guverinoma ya Mozambique bigomba kwirengera ikiguzi, cyangwa se Guverinoma ya Mozambique yaba idashaka umutekano, ntabwo numva impamvu nahaguma n’umunsi umwe.”

Perezida Kagame ygaragaje ko nta bibazo bindi Ingabo z’u Rwanda ziri guhurira na byo mu bindi bihugu ziri kubungabungamo amahoro nka Repubulika ya Centrafrique cyangwa Sudani y’Epfo ariko mu gihe bizaba ngombwa ko zitagikenewe muri ibyo Bihugu ziteguye gutaha.

Kuva Ingabo z’u Rwanda zajya muri Mozambique mu 2021, zagaruye umutekano mu mijyi ikomeye nka Mocímboa da Praia ufite akarerwamo ibikorwa by’ubucuruzi bukomeye, ndetse ziyisubiza mu maboko ya Leta mu gihe imitwe y’inyeshyamba yari yarahayogoje.

Ingabo z’u Rwanda kandi zatsinsuye abarwanyi b’umutwe wa Ahlu Sunnah wal Jamaah ufitanye isano na ISIS, zibirukana mu bice byinshi bya Cabo Delgado ndetse zirinda abaturage n’ibikorwa remezo.

Abari baravuye mu byabo kubera intambara basubiye mu buzima busanzwe ndetse zibakira ubushobozi Ingabo za Mozambique.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

100%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *