Umutingito uri ku gipimo cya 5.2 ku bipoko bya magnetude, wibasiye agace ka Guangxi mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Bushinwa, uhitana abantu babiri abarenga 7,000 bo mu mujyi wa Liuzhou barahunga.
Uyu mutingito wibasiye u Bushinwa mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2026.
Ibinyamakuru by’imbere mu Bushinwa byatangaje ko abantu babiri bamaze kwemezwa ko bapfuye, abandi bane bajyanywe kwa muganga.
Ikinyamakuru, CCTV cyatangaje ko abapfuye ari umugabo w’imyaka 63 n’umugore we w’imyaka 53. Umusaza w’imyaka 91 wari waburiwe irengero mbere yaje kuboneka ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko inyubako 13 zasenyutse mu masaha ya mbere ubwo uyu mutingito waruri kuba, ingenzura rikaba rikomeje Kugira ngo hamenyekane ibyangiritse byose.
Abashinzwe ibikorwa bya gari ya moshi baburiye abaturage ko hashobora kubaho ihungabana mu bwikorezi, kuko imihanda yazo yangiritse.
Ibitangazamakuru bya Leta byatangaje ko imiyoboro y’itumanaho n’amashanyarazi, amazi, gaze ndetse n’imihanda byo bikomeje gukora nk’ibisanzwe mu bice byibasiwe n’umutingito.
Inzego z’ubuzima n’abashinzwe ubutabazi batangaje ko hakomeje ibikorwa byo gushakisha no gutabara abagwiriwe n’inyubako ndetse no kuburira abaturage ku ngaruka zishobora gukurikira uyu mutingito bitewe n’ubwikorezo bwahungabanye.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

