Urwego rw’ubuhanzi mu Rwanda rumaze igihe rugaragaza ikibazo cy’nyungu y’intica ntikize abakora umuziki bakuramo kandi baba biyushye akuya.
Nubwo ibihangano byabo bikoreshwa henshi mu tubari, ku maradiyo no ku mbuga zitandukanye, benshi bavuga ko amafaranga ava muri ibyo bihangano atabageraho uko bikwiye.
Mu rwego rwo gushaka igisubizo kuri iki kibazo, ‘Dream Record’ yamuritse urubuga rwa ‘Flolup’ rumaze imyaka itatu rwubakwa rugamije gufasha abahanzi kubona inyungu ku bihangano byabo.
Umuyobozi wa ‘Flolup’ Frank Mario Sebudandi, yavuze ko uru rubuga rugiye guhuza ibikorwa bitatu by’ingenzi birimo; gucuranga umuziki (streaming), gutanga uburenganzira bwo gukoresha ibihangano mu bucuruzi, ndetse no koroshya uburyo bwo gutumira abahanzi mu bitaramo n’ibindi birori.
Aha yavuze ko uzajya arukoresha azajya yoroherwa no kumva indirimbo z’abahanzi ku buntu ariko hagati y’indirimbo hakagaragaramo amatangazo yamamaza.
Ubu ni uburyo bukoreshwa n’imbuga zikomeye nka Spotify na YouTube mu kwinjiza amafaranga, hanyuma abahanzi bakagabana inyungu zivuyemo.
Ni urubuga runitezweho guteza imbere umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze mu kuwugeza ku bantu benshi bo mu bihugu bitandukanye.
‘Flolup’ kandi ifite uburyo bwa “Premium” aho umuntu yishyura amafaranga runaka kugira ngo yumve indirimbo nta matangazo yamamaza arimo.
Ni n’urubuga rwitezweho gufasha mu gutanga uburenganzira bwo gukoresha umuziki w’abahanzi mu bikorwa by’ubucuruzi.
Nk’utubari, amahoteli, restaurants, ‘salon’ n’ahandi hacurangirwa umuziki hagamijwe inyungu z’ubucuruzi, bazajya bifashisha uru rubuga bagura uruhushya rwo gukoresha indirimbo z’abahanzi nyarwanda.
Sebudandi agahamya ko ibi bizafasha abahanzi kubona amafaranga aturuka ku ikoreshwa ry’ibihangano byabo mu ruhame.
Icya gatatu ni uko uru rubuga rwitezweho uburyo bworohereza abantu gutumira abahanzi mu birori n’ibitaramo bitandukanye.
Sebudandi yavuze ko umuntu ushaka gutumira umuhanzi azajya yohereza ubusabe binyuze kuri uru rubuga, hanyuma umuhanzi ubwe asubize bitewe n’umwanya afite.
Ibi bikaba byitezweho gufasha abahanzi kubona amahirwe menshi yo gukora ibitaramo no kwagura ibikorwa byabo.
Sebudandi yavuze ko ubu igitahiwe ari ukwegera abahanzi bagakorana, bityo abasaba ko bazaborohereza mu gihe babagana.
Ati “Turashishikariza abahanzi bose gukoresha uru rubuga no gushyiraho ibihangano byabo. Nta cyagerwaho igihe ibihangano bitari hamwe. Ikoranabuhanga rituma gukurikirana ikoreshwa ry’ibihangano birushaho koroha kandi byizewe.”
Yakomeje avuga ko gushyira ibihangano kuri Flolup bitabuza abahanzi gukomeza gukoresha izindi mbuga bacururizagaho, ahubwo yongeraho ko ari uburyo bwo kwagura isoko ry’umuziki wabo.
Umuyobozi wa ‘Dream Records’, Mutoni Juliet, akaba anahagarariye ‘Flolup’ mu karere u Rwanda ruherereyemo, yavuze ko icyifuzo ari uko uru rubuga rwafasha n’abahanzi b’ahandi mu karere.
Ati “Tuzakomeza gukorana n’abahanzi umunsi ku munsi hagamijwe guteza imbere inyungu zabo. Dutangiriye ibikorwa byacu mu Rwanda ariko mu minsi iri imbere tuzagukira no mu karere.”
Perezida w’Urugaga rw’Abahanzi Nyarwanda akaba n’Umuyobozi ushinzwe kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge muri RAC,Intore Tuyisenge, yavuze ko ‘Flolup’ bayitezeho guha amahirwe mashya abahanzi.
Ati “Abahanzi bagomba kubyaza umusaruro ibihangano byabo binyuze mu babyumva, uru rubuga rugiye kuba igisubizo. Nk’umuhanzi nishimiye ubu buryo kuko buzadufasha kubona inyungu ku bihangano byacu, ndakangurira abahanzi gushyiraho ibihangano byabo hanyuma bikabyazwa umusaruro.”
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

